Umutagatifu twizihiza:
- Herive
Isomo rya 1: 2 Abanyakorinti 6, 1-10
[Icyumweru cya 11 Gisanzwe – Umwaka C Giharwe]
Bavandimwe, ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. Kuko ubwayo yivugira iti « Mu gihe gikwiye numvise isengesho ryawe ; no ku munsi w’uburokorwe naragutabaye. » Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe. 3Nta we rero dushaka guhungabanya, kugira ngo ubutumwa bwacu butagira amakemwa. Ahubwo twihatira kugaragaza muri byose ko turi abagaragu b’Imana, turihangana bihagije, ari mu magorwa, mu mage no mu ishavu, ari mu ikubitwa, mu buroko no mu midugararo, ari mu minaniro, mu kutagoheka no mu isonza ; tukitabaza ubuziranenge n’ubuhanga, ubwiyumanganye n’ubugwaneza muri Roho Mutagatifu ; dukoresha urukundo rutaryarya, ijambo ry’ukuri n’ububasha bw’Imana ; turwanisha intwaro z’ubutungane zo mu kuboko kw’iburyo n’ibumoso. Rimwe turubahwa, ubundi tugasuzugurwa ; baradusebya, ubundi bakadushimagiza. Batwita ababeshyi kandi tuvugisha ukuri. Dusa nk’intamenyekana kandi tuzwi neza. Dufatwa nk’indembe kandi turi bazima. Baraduhana, ariko ntibageze aho kutwica. Turashavuzwa, nyamara duhora twishimye. Turi abakene, nyamara dukungahaza benshi. Batugize abinazi kandi ari twe dutunze byose !
Zabuli 98 (97),1, 2-3ab, 3cd-4
Inyik/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe.
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
Kuko yakoze ibintu by’ agatangaza ;
idyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.
Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibulse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi,
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5, 38-42
Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati « Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’. Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi ; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri. Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze. »
Iryo ni Ijambo ry’Imana.