FAES ni Umuryango ushingiye ku idini ukaba uhuza abemera bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima bashaka kwishyira hamwe bashinze imizi mu buzima bwa gikirisitu n’iyogezabutumwa muri kiliziya gatolika no hanze yayo, cyane cyane hagamijwe guteza imbere umuryango. FAES ifasha ingo binyuze mu gusangira ubuzima bwa kivandimwe ndetse bagashimangira ubuzima bwabo bwa roho bigana urugero rwa Papa Yohani Pawulo wa II ndetse n’umuryango mutagatifu w’i Nazareti.