Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

FAMILLE ESPERANCE (FAES ) ni Umuryango ushingiye ku idini ukaba uhuza abemera bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima bashaka kwishyira hamwe bashinze imizi mu buzima bwa gikirisitu n’iyogezabutumwa muri kiliziya gatolika no hanze yayo, cyane cyane hagamijwe guteza imbere umuryango.

FAES ifasha ingo binyuze mu gusangira ubuzima bwa kivandimwe ndetse bagashimangira ubuzima bwabo bwa roho bigana urugero rwa Papa Yohani Pawulo wa II ndetse n’umuryango mutagatifu w’i Nazareti.

Soma Birambuye

Latest Events
October 24, 2024Antoni Mariya Klareti yabaye umusaseridoti w’imena muri Kiliziya. Yavukiye i Salenti mu ntara ya Katalonye, mu gihugu cya Hispaniya, ku itariki 23 Ukuboza 1807, avuka ku babyeyi bakennye cyane. Ni umwana wa gatanu mu bana cumi n’umwe bava inda imwe. Se witwaga Yohani Klareti yari umuboshyi w’imyambaro. Antoni Yize umwuga wa se ariko padiri mukuru wa paruwasi ye akamwigisha ikilatini, akamuha inyigisho zikomeye zimutegurira kwiha Imana kandi akamukundisha Bikira Mariya. Amaze kugira imyaka 17, se yamwohereje i Barselone mu ruganda ruboha imyambaro kugira ngo arusheho kumenya uwo mwuga. Nabwo yakomeje kwiga amasomo y’ikilatini ikigoroba kandi akiga n’ibyerekeye kwandika no gusohora ibitabo. Mu mwaka w’1829 amaze kugira imyaka 22 yinjiye mu iseminari, maze ahabwa ubupadiri mu w’1835. Amaze kuba padiri, yakomeje kwiga amasomo ya Tewolojiya (Iyobokamana) ari padiri wungirije. Amaze kuba umusaseridoti, ntiyatinze kuyoboka inzira Imana yamutoreye. atangira ubwo kwamamaza Ivanjili muri rubanda rugufi. Yifuzaga kujya kwamamaza Ivanjili mu bihugu bya kure bitarayimenya, maze ajya i Roma kubisaba urugaga rwa Papa rushinzwe kwamamaza ukwemera (Congregation pour la propagation de la foi). Icyo gihe yoherejwe mu bapadiri b’abayezuwiti ngo ahakorere Novisiya. Amaze umwaka umwe, kubera ko ubuzima bwe burwaragurika butamukundiye, ahagarika inyigisho asubira mu gihugu cya Hisipaniya. Akigera aho mu gihugu cya Hispaniya, yagizwe padiri mukuru wa Viladrawu, maze akigisha abakristu bagafashwa cyane, bituma abakristu bo mu yandi maparuwasi basaba ko na bo aza kubigisha. Nyuma y’uko umwepisikopi amenyeye ko Antoni Mariya Klareti afite ingabire yo kwigisha, yamuvanye ku murimo wo kuba padiri mukuru kugira ngo amwohereze kwigisha Ivanjili mu yandi maparuwasi menshi. Byatumye azenguruka intara ya Katalonye yose yigisha, yandika ibitabo n’izindi nyandiko zirenga 150 zishinzwe guhugura abakristu. Hamwe n’abandi bapadiri batanu, kuva mu 1849 kugeza mu w’1849 bagiye mu birwa bya Kanari, maze ashinga umuryango w’ABANA B’UMUTIMA UTAGIRA INENGE WA BIKIRA MARIYA mu kwezi kwa karindwi 1849. Papa Piyo wa IX, abisabwe n’umwamikazi Isabela wa II wa Hispaniya yamugize Arkiepisikopi wa Santiyago mu gihugu cya Cuba (Kiba) muri Amerika, ku itariki 20 Gicurasi 1850. Nuko ku itariki 6 Kanama 1850 ahabwa ubwepisikopi, maze ku izina rye rya Batisimu rya Antoni yongeraho izina rya Mariya. Agezeyo, yabanje kwigisha abapadiri 25 b’iyo diyosezi, atumizaho n’imiryango y’abihayimana. Ubwe yamaze imyaka ibiri azenguruka hose yigisha. Atanga ibitabo bigera ku bihumbi ijana n’amashusho matagatifu agera ku bihumbi mirongo inani n’amashapule menshi. Yasuye amaparuwasi, aha umugisha mariyaje nyinshi z’abasore n’inkumi ndetse n’abagarukiramana benshi babona iryo sakaramentu ari na ko atanga isakaramentu ry’ugukomezwa henshi. Mu myaka 6 yose yitangiye kwamamaza Ivanjili muri icyo kirwa kinini cyane akizenguruka atarambirwa. Yigishije ndetse anatoza abakristu kuvuga ishapule ndetse anarwanya ingeso mbi. Nyamara abanzi be babonaga arengera abacakara, abategetsi bakabona adakorera mu kwahwa kwa Leta, bituma bashaka kumwica, ku buryo ku itariki 1 Gashyantare yarokotse bigoye abagiranabi bari bamuteze. Ibyo byatumye Ku itariki 18 Werurwe 1857 umwamikazi amutumizaho ngo agaruke muri Hispaniya ngo amubere umuyobozi wa roho maze agerageza kubanisha neza umwami n’umwamikazi bari babanye nabi. Umwamikazi ahungiye abanzi be mu Bufaransa, Antoni Mariya na we ahungirayo. Mu w’1869 n’1870 yari mu Nama nkuru ya Vatikani ya Mbere i Roma. Ubuzima bwe bwagendaga burushaho gukendera. Kubera ko abakuye umwamikazi Izabela bamukurikiranaga, ambasaderi wa Hispaniya yashatse gufatisha Musenyeri Antoni Mariya Klareti, nuko bamuhungishiriza mu kigo cy’abamonaki cyari i Fomfruwadi, maze ku itariki 24 Ukwakira 1870 apfira aho muri icyo kigo yishwe n’indwara, afite imyaka 63 y’amavuko. Gukunda no kwizera Bikira Mariya yari yarabigize intwaro ye ikomeye. Ni na byo byamufashije kwitagatifuza ku buryo bwuzuye mu mibereho ye. Papa Piyo wa XII ni we wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu mu w’1950. Tumwizihiza ku itariki 24 Ukwakira. Aho byavuye: ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015.P.288. https://fr.wikipedia.org/wiki/Antoine-Marie_Claret#Son_expĂ©rience_de_confesseur // Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y’abatagatifu bariza kuri Tel: 0782889963/ 0722889963 (ubunyamabanga bwa SPES MEA)   [...] Read more...
August 29, 2024Download the PDF format of this article  [...] Read more...
August 26, 2024Tunejejwe no kubagezaho umusozo mwiza w’umwiherero w’umwaka wa 2024 wari ufite insanganyamatsiko igira iti “URAGANA HE ?”, aho twakiriye abana 43 barimo abahungu22 n’abakobwa 21. Uyu mwiherero ngarukamwaka, utegurwa kandi ukaba kubufatanye n’ababyeyi b’abana na Famille Esperance (FAES). Iyi gahunda ikaba itanga amahirwe y’ingirakamaro ku bana bitabira uyu mwiherero yo kubona ubumenyi bw’ibanze mu buzima babamo bwa buri munsi, gutozwa indangagaciro za gikristu, gukina imikino itandukanye, kumenyana no gusabana n’abandi bana bagenzi babo no gutegura ejo hazaza habo heza binyuze mu nyigisho zitandukanye bahabwa n’abatumirwa b’inararibonye. Uyu mwiherero wabereye mu mudugudu wa Rusekera, akagari ka Kibungo ,umurenge wa Ntarama, akarere ka Bugesera ,intara y’ Iburasirazuba  mu kigo Campus  Gasore Serge Foundation (GSF).  INCAMAKE Y’IBIKORWA BY’UMWIHERERO Umwiherero wateguwe hagamijwe gutegura abana mu buryo bwuzuye kugirango bo ubwabo bakure bazi aho bava n’aho bagana bityo bibafashe kubaho mu buzima bufite icyerekezo n’ikizere bihamye. Amahugurwa ku mibereho ya gikristu : Abitabiriye umwiherero bahawe amasomo yagombaga kubafasha gusobanukirwa neza indangagaciro za gikristu no kuzishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi ndetse banagira umugisha wo gutura igitambo cya Misa yasomwe na Padiri wo muri Arikidiyoseze ya Kigali Emmanuel Nsengiyumva. 1.Imirimo yo mu rugo: Abana bigishijwe uburyo bwo gukora imirimo y’ibanze yo mu rugo, bahabwa ubumenyi bw’ingenzi buzabagirira akamaro bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo. Bize gusasa neza no gukora isuku aho baba, bahase ibirayi, bakora amasuku muri campus, bigishijwe kwenga ibitoki, banasura ikibuga cy’amagare kidasanzwe  (Pump Truck) kiboneka muri “Field of Dreams” iherereye muri Gasore Serge Foundation. 2.Imikino: Imikino itandukanye yakoreshejwe hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza bw’abana, gukorana n’abandi, ndetse no kwiyubakamo umuco w’ikinyabupfura. Abana bakinnye umupira w’amaguru, Umupira w’amaboko, Umukino w’inyamaswa n’umuhigo ndetse bakanakora mucaka mucaka ya mu gitondo. 3.Kumenya aho ujya: Amasomo yo gutegura ejo hazaza yatanze ubumenyi ku bana ku bijyanye no gushyiraho intego no kuzigeraho, kumenya aho uva n’aho ugiye, kwigirira ikizere no kumenya impamvu uriho. Bahawe kandi amasomo ajyanye no guhitamo incuti nyancuti ndetse no kwirinda guhubuka cyangwa kugendera ku bintu bitandukanye by’inzaduka kuko ingendo y’undi iravuna 4.Gukomeza Umuco: Uretse ibikorwa byari biteganyijwe, abana kandi bahawe amahirwe yo gusobanukirwa neza umuco nyarwanda. Bigishijwe kandi uburyo bwo gukoresha ibikoresho by’ibanze byo mu rugo bya kinyarwanda, ibintu byabafashije cyane mu kongera ubumenyi ku muco wabo. Aha kandi bakaba baraboneyeho no gusura inzu y’umuco ibarizwa muri Gasore Serge Foundation (GSF) banasobanurirwa ibikoresho gakondo byo mu rugo biboneka muri iyo nzu. Inyungu ku bitabiriye umwiherero Uyu mwiherero wari ingirakamaro cyane ku bana, kuko wabahaye ubumenyi n’ubushobozi bari bakeneye ndetse bikanarenga ibyo twari twiteze ko bazungukiramo, kuko banarushijeho gusobanukirwa neza umuco nyarwanda. Ibi byabafashije cyane kwiyubaka mu mikurire yabo bwite, mu ngo iwabo, ndetse no mu muryango mugari w’Abanyarwanda. Muri uyu mwiherero kandi hakaba harizihijwe isabukuru y’amavuko y’abana babiri bavutse mu kwezi kwa munani (Kanama). Kuri uyu munsi wa gatanu ari nawo wanyuma w’umwiherero, abana bongeye kwishimira ko basoje bongera kunga ubumwe n’Imana b’itagatifuza mu gitambo cya Misa yasomwe na Padiri Valens waturutse muri paruwasi ya Nyamata.Padiri akaba yifurije abana umugisha w’iburyo n’ibumoso kandi abaragiza Imana ndetse n’imiryango yabo.  Gushimira no gusaba inkunga ikomeza Turashimira cyane ababyeyi b’abana ndetse na Famille Esperance (FAES) ku bw’inkunga yanyu itagira uko isa mutanga kugirango uyu mwiherero ubeho. Uruhare n’inkunga yanyu byatanze impinduka zikomeye mu buzima bw’aba bana. Turasaba tubikuye ku mutima ko mwakomeza gushyigikira iki gikorwa cy’umwiherero, kuko kigira uruhare rukomeye mu kurema abantu bashobotse kandi bashoboye. Kurema abantu bafite indangagaciro zikwiriye zitanga umusaruro mwiza kuri bo ubwabo, ku miryango yabo, no ku gihugu cyacu muri rusange. Turashimira cyane kandi Gasore Serge Foundation (GSF) uburyo batwakiriye,uburyo bakurikiranye ubuzima bw’abana umunsi kuwundi kuva umwiherero utangiye kugeza usoje. Turashimira umuhuzabikorwa w’umwiherero MUTANGANA Vivien n’itsinda yari ayoboye ku ruhare rwabo,umurava,ubwitange n’urukundo UMUSOZO Mubyukuri, umwiherero w’uyu mwaka wa 2024 wesheje umuhigo udasanzwe, kuko ibyari biteganijwe gukorwa byarakozwe kandi neza ndetse binarengaho. Bityo rero tukaba twizeye neza tudashidikanya ko inkunga yanyu ababyeyi na Famille Esperance (FAES) nikomeza,umwiherero w’ubutaha nawo uzategurwa neza twese dufatanije kandi ukazakomeza gutanga ubumenyi,uburere n’indangagaciro bihindura ubuzima bwa benshi. Dusoje tubashimira cyane ku bwitange n’urukundo rwanyu ku nyungu z’urubyirukorwacu. Imana ikoze ibahe umugisha. Amafoto yose akaba agaragara hifashishijwe link ikurikira : https://drive.google.com/drive/folders/1r75X1e82y33ry-9HJMnaa6NPbDYo0HpO  IBYIFUZO Guha abana umwanya wo kubatega amatwi no kubumva kuko byagaragaye ko baba bafite byinshi muri bo bakenera kugira abo babibwira mugihe bisanzuye murugo no muri iki gihe cy’umwiherero. Kongera umubare w’abana bitabira umwiherero kuko bakiri bake Kwongera igihe cy’umwiherero hakabonekamo umwanya uhagije w’ibikorwa bya siporo Mbere yuko umwiherero uba hakagiye habaho inama ihuza impande zose zizagira uruhare mubikorwa bizakorerwa muri uwo mwiherero kugirango bahuze amakuru. Hakagiye hateganywa umwanya wo kuganiriza umwana umwe kuri umwe kugira ngo hamenyekane abana bakeneye ubufasha bw’umwihariko. [...] Read more...
July 19, 2021Tariki 14/7/2021 urugo rwo muri FAES rwizihije imyaka 15 rubana mu munezero. Yvette niwe utangira akivugira uko ameze. ThĂ©rĂ©sphore agasubiza.Ijuru rito rirashobokaNimwiyumvireSois louĂ© Seigneur pour ta grandeur, sois louĂ© pour tous tes bienfaits, gloire Ă  toi Seigneur, tu es vainqueur, ton amour innonde nos coeurs, que ma bouche chante ta louange…Bavandimwe bacu, mudufashe gushima Imana yo yatugejeje kuri uyu munsi twibukiraho itariki twahanye isakramentu ryo gushyingirwa.Ntacyatubuza kuyishima yo yaturinze kuva kumunsi wa mbere kugeza kuri uyu munsi tugize imyaka 15 tubana mubudahemuka!! Ndashimira umukunzi wanjye Teles urukundo ankunda kuva akindambagiza kugeza uyu munsi, n’impano Imana yampaye, niyo nasubira mubukumi bakansaba guhitamo uzambera umugabo, ntawundi nahitamo atari TĂ©les wanjye!! Musezeranyije kutazamuhemukira, kuzamukunda kugeza ugupfa. Nshimiye Padri Hategekimana Prudence wadusomeye Misa nzizaCHERI WARANYUZE Waranyuze, waranyujujesinkiri igicagate;Reka nature ngushimire Rubavu nagabanye;Rurema Ineza ye nyibona muri wowe;Ndagushimira, waranyuze! Mbere ya burya si nariho;Nari meze nka ya Mpala; Umutima wayo mu cyi nti wari hamwe;Wampereye umutima gutereka;Ndagushimiye, waranyuze. Wampaye izina umpa n’inzira;Wangabiye impinga umpa n’impanga;Wambereye inkingi itajorwaUri intandaro y’uko ndi;Ndagushimira, naranyuzwe; Cyono dukomeze inzira irya twatangiye burya;Iminsi ishize yo ni ibihumbiNyamara twumva ari ejo;Turinginze tubone n’indi. Rugaba araduhere amashami gukura no kugara;Araduhe kuyagwiriza kwishima; Isoko dukesha kubahoarazihunde umugisha;Ara turindire abatuzi, abo tuzi n’abazaza. Aradutoze kudahuga kubiga ingendo cyane aho izira ikizinga; Rurema wagennye urwa babiri ndinginze;Njye n’uwanjye uyu wampaye intero duhorane: waranyuze. [...] Read more...
July 21, 2020Ku itariki ya 13/12/2019 Famille Espérance yizihije imyaka 7 imaze ivutse. Wabaye umwanya mwiza wo gusabana no gusingiza Imana [...] Read more...
Amasomo: Hish 4,1-11 Zab 150 Lk 19, 11-18 ISOMO RYA MBERE Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 4, 1-11) Jyewe Yohani, 1 ndareba mbona irembo rikinguye mu ijuru,…
1 2 3 65 66 67

Soeur Immaculée Channel

Famille Esperance Channel

Inyigisho ziheruka
AHO TUBARIZWA

Email: familleesperancerwanda@gmail.com
Telephones:
Charles Habyarimana: 0788304657
Marie Goretti Nirere: 0788511856
Sr. Immaculee Uwamariya: 0788671066

Compte bancaire: FAES RQUITY BANK no. 4026 2000 24 681

Help us for our humanitarian causes

Scroll to Top