asomo yo Ku wa gatatu w’icyumweru cya IV cya Pasika

asomo yo Ku wa gatatu w'icyumweru cya IV cya Pasika

Amasomo:

Intu 12, 24-25; 13, 1-5
Zab 67 (66)
Yh 12, 44-50

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 12, 24-25; 13, 1-5)

12,24 Nyamara Ijambo ry’Imana rirushaho gukura no kwamamara. 25Naho Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo i Yeruzalemu, bagarukana na Yohani bitaga Mariko.
13,1Muri Kiliziya y’ i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha ari bo Barinaba, Simewoni bitaga « Umwirabura » na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli. 2Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati « Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye. » 3Nuko bamaze gusiba kurya no kwambaza, babaramburiraho ibiganza barabohereza. 4Ubwo Barinaba na Sawuli batumwe na Roho Mutagatifu, bamanukira i Selewukiya, aho bafatiye ubwato berekeza mu kirwa cya Shipure. 5Bageze i Salamina, bamamaza ijambo ry’Imana mu masengero y’Abayahudi. Ubwo bari kumwe na Yohani, umufasha wabo.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 67 (66), 2-3, 5, 6. 8)

R/Uhoraho, imiryango yose nigusingize! Imiryango yose nigusingirize icya rimwe

Imana nitubabarire maze iduhe umugisha,
itwereke uruhanga rwayo rubengerana,
kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,
n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

Amoko yose niyishime, aririmbe,
kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,
ukagenga amahanga yose y’ isi.

Mana yacu, imiryango yose nigusingize,
imiryango yose nigusingirize icyarimwe !
Imana niduhe umugisha,
Kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 8, 12)

Alleluya Alleluya.
Yezu Kristu, wowe Rumuri rw’isi,
ugukurikira ntazagenda mu mwijima,
ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 12, 44-50)

Muri icyo gihe, 44Yezu arangurura ijwi ati « Unyemera si jye aba yemeye, ahubwo aba yemeye Uwantumye, 45kandi rero umbona aba abonye n’Uwantumye. 46Naje mu nsi ndi urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima. 47Nihagira uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, si jye umucira urubanza kuko ntazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi. 48Ungaya kandi ntiyakire amagambo yanjye, afite umucamanza we: ijambo navuze ni ryo rizamucira urubanza ku munsi w’imperuka. 49Kuko ntavuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni We wantegetse ibyo mvuga, n’ibyo nzavuga. 50Kandi nzi ko itegeko rye ari ubugingo bw’iteka. Jye rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *