Amasomo:
Intu 13, 26-33
Zab 2
Yh 14, 1-6
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 13, 26-33)
Muri icyo gihe Pawulo Intumwa afata ijambo agira ati 26« Bavandimwe, mwaba urubyaro rwa Abrahamu cyangwa se mwaba abatinya Imana, ijambo ry’umukiro ni mwe ryohererejwe. 27Koko rero, abaturage b’i Yeruzalemu n’abatware babo birengagije Yezu; maze mu kumucira urubanza, barangiza batyo ibyo abahanuzi bavuze bisomwa kuri buri sabato. 28N’ubwo batabonye impamvu n’imwe yo kumwicisha, basabye Pilato ngo amwice. 29Bamaze kurangiza ibyari byaramwanditsweho byose, bamumanura ku musaraba maze bamushyira mu mva. 30Ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, 31amara iminsi myinshi abonekera abari barazamukanye na we kuva muri Galileya kugera i Yeruzalemu, ari na bo bahamya babyo muri rubanda kugeza na n’ubu. 32Natwe rero turabamenyesha iyo Nkuru Nziza: iryo Sezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu, 33yararidusohoreje twebwe abana babo, igihe yazuraga Yezu nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ‘Uri umwana wanjye, nakwibyariye uyu munsi.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI (Zab2, 1.7bc, 8-9, 10-11)
R/ Uri Umwana wange nakwibyariye uyu munsi!
Abami b’isi bahagurukiye icya rimwe,
n’abatware bishyira hamwe
Ngo barwanye Uhoraho n’intore ye.
Reka ntangaze iteka Uhoraho yaciye
yarambwiye ati “Uri umwana wanjye,
Jyewe uyu munsi nakwibyariye!”
«Binsabe maze nguhe amahanga, abe umunani wawe,
n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.
Uzabamenaguza inkoni y’icyuma,
ubajanjagure nk’urwabya rw’umubumbyi.»
None rero bami, nimwumvireho,
Namwe bacamanza b’isi, mwisubireho!
Nimukeze Uhoraho mumufitiye icyubahiro,
Mupfukamire umwana we mudagadwa.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14, 6. 9)
Alleluya Alleluya.
Yezu, Mwana w’Imana, uri Inzira, n’Ukuri n’Ubugingo.
Uwakubonye aba yabonye na Data.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 14, 1-6)
Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 1«Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. 2Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iya bitaba byo mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya.3Nimara kugenda nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba. 4Aho ngiye murahazi n’inzira yaho murayizi. » 5Tomasi aramusubiza ati « Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute? » 6Yezu aramusubiza ati « Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.