Amasomo yo Ku wa kabiri w’icyumweru cya V cya Pasika.

Amasomo:

Intu 14, 19-28
Zab 145 (144),
Yh 14, 27-31a

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 14, 19-28)

Nuko, 19haza kwaduka Abayahudi baturutse i Antiyokiya n’Ikoniyo, bigarurira rubanda. Batera Pawulo amabuye, hanyuma bamukururira hirya y’umugi bibwira ko yapfuye. 20Ariko igihe abigishwa bari bamukikije, arahaguruka asubira mu mugi. Bukeye ajyana na Barinaba i Deribe. 21Ngo bamare kwamamaza Inkuru Nziza muri uwo mugi no kuhabona abigishwa benshi, bahera ko basubira i Lisitiri, Ikoniyo n’i Antiyokiya. 22Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati « Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana. » 23Nuko bashyiraho abakuru muri buri Kiliziya, bamaze gusenga no gusiba kurya, babaragiza Nyagasani bari baremeye. 24Hanyuma bambukiranya akarere ka Pisidiya, bagera muri Pamfiliya. 25Bamaze kwamamaza ijambo ry’lmana i Perige, bamanuka berekeza Ataliya. 26Bahavuye bajya mu bwato berekeza Antiyokiya, ari na wo mugi bari baraturutsemo, ubwo abavandimwe babo babaragizaga lmana, babasabira kuzatunganya uwo murimo nyine bari bamaze kurangiza. 27Bagezeyo bakoranya Kiliziya, babatekerereza ibyo Imana yari yarakoranye na bo byose, ariko cyane cyane ko yugururiye abanyamahanga irembo ry’ukwemera. 28Nuko bamarana iminsi n’abigishwa.

Iryo ni ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 145 (144), 10-11, 12-13ab, 3ab.21)

Inyik /Uhoraho, abayoboke bawe nibatangaze ikuzo ry’ubwami bwawe.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize !
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe.

Bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
Ubutegetsi bwawe buzaramba.

Umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho,
n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu,
iteka ryose rizira iherezo !

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 24, 26.46)

Alleluya Alleluya.
Kristu yagombaga kubabara kandi akazuka mu bapfuye,
kugira ngo abone kwinjira mu ikuzo rye.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 14, 27-31a)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be ati 27«Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba. 28Mwumvise ko nababwiye nti ‘Ndagiye kandi nzagaruka mbasange’. Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta. 29Dore mbibabwiye igihe cyabyo kitaragera, kugira ngo nibiba muzemere. 30Sinkivuganye namwe byinshi, kuko umugenga w’iyi si aje. 31aNta bushobozi amfiteho, ariko aje agira ngo isi imenye ko nkunda Data, kandi ko nkora uko Data yantegetse. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *