Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Umwiherero wa FAES mu Ruhango

Impuhwe z’Imana mu muhamagaro w’umukristu

Ijambo ry’Imana Isayi 49,1-5

Inyigisho na Uwizera Matias

Umusaza yari afite umwuzukuru babanaga abantu bakaza kumugisha inama ibyo bigatuma umwuzukuru we yibaza ku bwenge bwa sekuru ashaka kumugerageza afata akanyugunyugu aramubaza ati mbwira niba ari kazima kuko yibwiraga ati navuga ko ari kazima ndakica navuga ko kapfuye ndakarekura. Sekuru ati byose bituruka mu gushaka kwawe.

Ati namwe muje mu mwihwerero icyo muri butahane kiraturuka mu gushaka kwanyu.

Impuhwe z’Imana mu muhamagaro w’umukristu

Ati iyo umuntu atekereje ku mpuhwe z’Imana akuramo ibintu 2: impuhwe z’Imana n’ubuzima bwacu.

Impuhwe zikubiyemo urukundo, imbabazi ariko bikarenga.

Umuntu n’Imana ntibagereranywa bityo umuntu akaba yakwibaza ku mubano wa Muntu n’Imana. Muntu w’umugome n’Imana yuzuye impuhwe.

Kuva mu ntangiriro Umuntu yaje aje gutegeka ibyaremwe byose ariho mu bwisanzure mu mubano mwiza n’Imana

Nyamara igihe icyaha cyizanywe na shitani bahise babona bambaye ubusa.

Uhoraho yaje kureba umuntu aramubaza ati Adamu uri urihe? Imana iza kureba umuntu w’umunyacyaha wihishe wikuye mu byiza by’Imana. Umubano uri hagati y’umuntu w’umunyacyaha n’Imana Nyirubutagatifu ni wo witwa Impuhwe z’Imana.

Umuntu uri mu cyaha agira umutima umucira urubanza ariko no mu cyaha tujye twibuka ko Imana imukunda.

Hari ubuhamya bw’umukobwa waririye mu isengesho mu gihe cyo gutegwa amatwi aza guhishura ko yakoze icyaha cy’ubusambanyi mu gihe yari mu nzira aza mu isengesho mu Ruhango. Yarizwaga n’uko yumvaga abantu bose bamureba bakamenya ibyo yakoze ndetse ngo yabonaga na Yezu amureba mu ishusho yabonaga hafi ye.

Mu cyaha twicira urubanza nyamara n’iyo twagera aho Imana ikomeza kudukunda. Iduha urukundo rwayo nubwo turi abanyabyaha. Gusa si byiza kwishora mu cyaha ngo twizeye Impuhwe z’Imana.

Mu Ntangiriro 37, 28 tubona uko Umuryango wa Israheli witorewe n’Imana waje kujya mu Misiri kubera icyaha, bagurishije umuvandimwe wabo Yozefu. Nyamara Imana yatoye Mussa mu bari baracumuye ku Mana Kugira ngo abakize

Umuntu yakwibaza impamvu Imana yaduhaye kuyimenya. Iradutuma mu miryango yacu kugira ngo tuyibere impamvu yo gukira kw’abacu.

Urundi rugero ni FAES yaje mu gihe imiryango yugarijwe n’ibibazo byinshi. Kubera impuhwe z’Imana FAES ifite ubutumwa mu miryango.

Abayisiraheri bava mu Misiri bahuye n’ibigeragezo bikomeye. Bageze ku nyanja itukura babuze ubusubira inyuma n’ubujya imbere Imana ibacira inzira mu mazi Farawo n’ingabo ze bashirira mu nyanja.

Natwe tujya tugera mu mayira abiri tukirwanirira mu buryo bunyuranye nyamara ubutabazi bugaturuka aho tutazi tutabigizemo uruhare. Hari ibiduhiga byinshi tutazi nyamara Imana ikagenda itubungabunga tutabigizemo uruhare. Ni impuhwe z’Imana.

Abayisiraheri Imana yabanyujije muri byinshi ibageza mu gihugu cy’isezerano. Natwe Imana idufitiye isezerano ryiza. Ntitubizi kuko kubimenya ntacyo byatumarira icyangombwa ni ukubaho mu gushaka kwayo.

Abayisiraheri bamaze kwambuka Yorudani bariye imyaka batahinze, baba mu mazu batubatse.

Bamwe muri twe iyo tuvuye mu byaturushyaga dushobora kwibagirwa aho twavuye. Ngo ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga.

Ngo agakwavu imbwa zarakirukankanye kiruka kambaza imandwa ngo nizigakiza kazazibagira amatungo n’ibindi, nyamara kagezeyo karigamba ngo gakijijjwe n’amaguru yako.

Abayisiraheri bamaze kwambuka bapfukamiye ibigirwamana. Iyo tudamaraye ni bwo shitani yo ikora cyane kuko itishimira ibyiza bituriho. Ni byiza kwiyegamiza Imana cyane mu gihe twumva byose bigenda neza.

Yozuwe wari ushaje yakebuye abayisiraheri abibutsa ibyo Imana yabakoreye ati :njye n’inzu yanjye tuzakorera uhoraho. Yuzuwe 24, 15.

Impuhwe z’Imana nk’uko Maman Faustina yabivuze ngo zimeze nk’amabere yarese umubyeyi akababazwa n’uko abana bataza kuyonka. Ntidushobora kwakira impuhwe z’Imana nta mbabazi dutanga. Kugira impuhwe ni ugukora ibirenze ibisanzwe.

Ese ni nde dukeneye kubabarira? Ni uwaduhemukiye, akadusebya? Ni uwambeshyeye abigambiriye akansebya?

Ubuhamya bw’umugabo biciye murumuna we agafata icyemezo cyo kwihorera akaza mu mwiherero wo gukiza ibikomere akahakirira akava ku mugambi wo kwica abantu 2 bari barabigizemo uruhare atanga ubuhamya ko yabababariye ahava ahakanye kuzica. Ngo Yezu Nyirimpuhwe yarabimubujije.

Impuhwe z’Imana mu muhamagaro w’umukristu ni ukumenya ko Imana inkunda uko ndi kose ariko nanjye nkiyemeza kuva mu kibi nkamenya ko Imana inyohereza gukunda abandi ntacyo duhuriyeho. Ni urukundo rukunda n’abo tuvuga ko badafite igikundiro n’ubwo bitugoye.

Imana yadukunze turi abanyabyaha iduha Yezu umwana wayo yemera kudupfira kubera impuhwe zayo. Na n’ubu izo mpuhwe zirahari ziradutegereje nidutege ibiganza twemere kuzakira. Imana ntiyaduhitaho igihe tuyisaba kudukiza mu ntambara turwana nk’uko nta mubyeyi watererana umwana we amutabaza.
Ingabire Imana iduha ni izidufasha kuba abana be.

Dusabe Bikiramariya abidufashemo nk’uko tuzirikana mu gisibo ko Yezu yamuturaze muri Yohani munsi y’umusaraba natwe tumujyane iwacu.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top