Amasomo yo Ku wa kane w’icyumweru cya II cya Pasika

Amasomo yo Ku wa kane w'icyumweru cya II cya Pasika
by

Amasomo:

Intu 5, 27-33
Zab 34 (33)
Yh 3, 31-36

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 5, 27-33)

27Barabazana rero babahagarika imbere y’Inama nkuru. Umuherezabitambo mukuru arababaza ati 28« Twari twarabihanangirije dukomeje kutazongera kwigisha mwitwaje iryo zina, none dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu. Murashaka rero kuduhamya amaraso y’uwo muntu ?» 29Petero n’izindi Ntumwa barabasubiza bati «Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. 30Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti. 31Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ ibyaha. 32Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu lmana yahaye abayumvira. » 33Bo ngo babyumve umujinya urabasya, maze batekereza kubica.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 34 (33), 2.9, 17-18, 19-20)

R/ Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva.

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,
Ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Nimushishoze maze mwumve
Ukuntu Uhoraho anogera umutima,
hahirwa umuntu abereye ubuhungiro !

Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,
kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.
Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,
Maze akazikiza amagorwa yazo yose.

Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,
akaramira abafite umutima wihebye.
Intungane igira ibyago byinshi,
Ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 15; 5, 1)

Alleluya, Alleluya.
Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana,
uwo muntu yabyawe n’Imana.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 3, 31-36)

Muri icyo gihe, Yezu akomeza guhamya ibimwerekeyeho, agira ati 31« Uza aturutse hejuru aba asumbye bose; naho uza aturutse mu isi aba ari uw’isi, kandi avuga iby’isi. Uza aturutse mu ijuru aza asumbye bose; 32ahamya ibyo yabonye n’ibyo yumvise, nyamara nta muntu n’umwe wakira ibyo ahamya. 33Uwakira ibyo ahamya aba yemeza ko Imana ari Inyakuri. 34Uwo Imana yatumye avuga amagambo y’Imana, kuko Imana itamuha Roho wayo imugerera. 35Imana Data ikunda Mwana, kandi ibintu byose yabishyize mu maboko ye. 36Uwemera Mwana agira ubugingo bw’ iteka, uwanga kwemera Mwana ntazagira ubugingo, ahubwo uburakari bw’Imana bumuhoraho. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu!


Comments

  1. Murakoze kudusangiza aya masomo meza Kiliziya idutegurira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *