Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Umwiherero w’ibiganiro byubaka hagati y’abashakanye i Mburabuturo

Umwiherero wabaye ku Gatandatu 17/9/2016 i Mburabuturo utanzwe na Pasteur Rutayisire Antoine. Ingingo nyamukuru yari : Communication cyangwa ibiganiro byubaka hagati y’abashakanye

IBIGANIRO BYUBAKA
Umwiherero wahuje ingo hafi 200, ni ukuvuga ko twari abantu 400 kuko hari abaje twatangiye batari bariyandikishije. Pasteur ati ntitwigeze twiga kubaka urugo ubwo abarwubatse bakoresha kimeza.
Ibiganiro byose si communication kuko hari igihe abantu bavugana bya nyirarureshwa bagatandukana ugirango ntawavuze kandi nta n’uwumvise undi
Hari abazi kuvuga batazi gutega amatwi. Abashakanye birinde guha abo bashakanye ibisubizo ahubwo batege amatwi.
Koko ingo zigenda zisenyuka cyane kuko no gutega amatwi bigenda bigabanuka. Umuhanga umwe yagize ati : “UMUGABO N’IMUGORE BAZIMENYEREZA KUGANIRA CG GUSABANA NI UKUVUGA ABAZABIGERAGEZA (effort yo kuganira) NIBO BASHOBORA KUBAKA URUGO RUKOMEYE KANDI RURIMO UMUNEZERO.

I. Imana irema urugo yari ifite umugambi:
a). Yifuzaga gutura no kubana n’abashakanye. Abenshi mu bashakanye ubu babana n’Imana yo mu rusengero gusa. Bayibuka bahageze bagera iwabo bagatandukana nayo.
b) Imana yaremeye abashakanye kunezezanya aribyo bibaha kunezerwa. Buri wese akabera mugenzi we ibyishimo, maze umuntu akaba mwiza kubera mugenzi we bashakanye. Buri wese arema undi. Ibi rero bigasaba ko buri wese afungura code ze kugirango umunezero ushoboke. Iyo buri wese akomeje kwireba, agumana mot de passe ye, maze code ze akazibikaho ubundi zikamera nk’amahwa ajomba mugenzi we.
c) Kubyara ibi bijyana no kurera

Communication niyo shingiro ry’urugo. Isaba buri wese kugendera mu mucyo. Yakobo mutagatifu ati buri wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga. Jc1,29. Uwirinda mu byo avuga aba ari intungane.

II. IBINTU 4 BIRANGA COMMUNICATION :
1. Kubwirana ibintu biri mu mutima : kubwirana ibintu biri personnel, bindimo kandi bakabwirana byose
2. Honesty and transparence : umuntu yabyita ubunyangamugayo
3. Kubahana
4. Communication nziza yose igomba kurangirana na conclusion. Hari abantu baganira bakarangiriza ku gushwana, ntibagate icyemezo, bagatongana,….
Ibi rero bisaba kureba igihe cyiza cyo kuganira kimwe n’aho kuganirira

Pasteur yagize ati : Abantu ntibashaka gufata umwanya wo kwita ku rugo. Yaduhaye urugero rw’umuntu wakoraga muri banki washatse ko amufasha mu nyigisho z’umubano ariko ati pasteur ntuzandushye ndihuta, nta mwanya mfite!!!! Pasteur ati se nurwara ukajya mu bitaro ni nde uzakurwaza ni bank cg ni umugore wawe? Uzajya urara he se? Uzajya urya muri bank? Nugera mu bigeragezo se by’uburwayi bank ikabona amezi 6 arashize nyuma yayo uzajya he? Nyuma y’ibi bibazo rero uyu muntu yemeye gufata umwanya ariga!!! Pasteur ati nanjye ndi pasitori ariko sindara mu rusengero! Niyo mpamvu kwita ku rugo bidasimburwa n’ikintu na kimwe!

III. COMMUNICATION IRIMO AMAKIMBIRANE :
1. Guhangana: aha buri wese aba ashaka gutsinda mugenzi we
Ariko ati kwemeza mugenzi wawe akemera atemeye ni igihombo gikomeye. Yaduhaye urugero rw’umwana se yategetse kwicara umwana aranga ariko ise amukangisha inkoni ni uko umwana aricara ariko abwira se ati : “Dady ndicaye ariko mu mutima ndahagaze”.
2. Guhunga : abantu bananiwe gutunganya communication yabo noneho bagahora bahungana. Buri wese akwepa undi. Aha rero niho buri wese ashaka icyo ahungiramo bamwe mu tubari, mu mupira, muri film, mu kazi, mu bigare bitampaye agaciro kandi bitanga amabwiriza yuzuye urupfu!!!
3. Kwemera ibije mbese ukaba nyirandarwemeye! Umuntu agahinduka ikimpoteri (poubelle) kandi akumva ari uko bigomba kugenda.
4. Kwicarana face to face aha rero niho hakenewe kugirango ikibazo gikemuke

Pasteur yaduhaye n’umukoro :
Uyu munsi wungutse iki mu bikureba?
Ibyo wungutse ugiye kubikoresha iki?

B. UBUSABANE MU RUGO (Communication)
Gusabana no kuganira bisaba guhana igihe! Abashakanye bafata umwanya wo kubaka urugo buri wese agatega undi amatwi nta kumuha ibisubizo kuko iyo umuntu avuga ibyamubayeho ntaba yifuza ibisubizo aba akeneye gusa ko umwumva n’umutima wose.
Ngo hari abantu birirwa bumva radio cg bareba TV nk’abazabibazwa mu kizamini!!!!
Ubu rero reka turebe ubusabane mu gitaramo cy’abashakanye.
Pasteur rero ati mu buhanga bw’Imana mu kurema abantu umugabo n’umugore baremye ku buryo umubiri wabo wose ugaragaza sex. Urugero ushobora gukora ku musatsi w’umukobwa agahita atwarwa! Igitsina cy’umugabo kiba mu mutwe. Niho commande iva!
N.B : umugabo akoresha cyane ijisho, arakubona akaba yagukurukira, wamwiha! Bagabo murinde amaso yanyu gutwarwa n’ibihita
Ariko noneho umugore akoresha ugutwi! Arumva kandi akunda kubwirwa ibyiza, wabimubwira rero umugabo we atarabimubwiye agatwarwa umutima ukanyurwa!!! Utugambo twiza tunyura umutima w’umugore

Ibintu rero Imana yaremye yabiremeye umuntu ngo anezerwe. N’imibonano mpuzabitsina iza muri urwo rwego. Ariko icyo gikorwa kibanzirizwa n’ibindi kugirango gitange umunezero. Ni ngombwa
a) guhuza umutungo
b) guhuza umutima
c) guhuza urugwiro
Nyuma mugahuza umubiri. Iyo rero ibyo bitabaye habaho gufata ku ngufu cg gushinyiriza!

Igitaramo cy’abashakanye gikorwa mu buryo buri naturelle kuko umubiri wose ukenera undi ku buryo Imana yabigennye. Niyo mpamvu abagabo ku bagabo cg abagore ku bagore ari amashyano!!!!
Iyo rero abashakanye bafasabana muri byose ntibakora icyo gikorwa mu munezero baremewe! Kandi iyo babikoze neza havamo ibyishimo birimo n’urubyaro
Pasteur ati umugabo ahe umugore ibimukwiye n’umugore abigenze atyo. Muri iki gihe hari abashakanye bahana bagenzi babo! Kubuza uwo mwashakanye igitaramo byamubuza umunezero, byatuma agatima ke karehareha, byatuma atanyurwa! Ariko nanone uko byagenda kose ntiwemerewe guhemuka! Kuko ntibyemewe gusangira n’undi muntu uwo wishakiye!

Pasteur ati sinjya numva abantu birirwa mu nsengero, mu kiliziya ariko bagasambana! Iyo mugiye gukora ibyo Imana muyishyira he? Ikigaragara ni uko ingo nk’izo zitarimo Imana!
Mubanze mwihane, mwakire Imana mu ngo zanyu, muzibukire icyaha.

IGITUMA ABASHAKANYE BANEZERWA MU GITARAMO:
1. Gutegurana kw’abashakanye no kuyishimira. Muziko hari indwara za nimugoroba gusa! Igikorwa cyajya gitangira umugore ati ndananiwe, ndwaye umugongo, hari ngo n’abasigaye bitwaza amasengesho ngo bagiye kurara mu byumba bakiyibagiza inshingano z’abashakanye!!!!
Kuba umubiri umwe no kunezezanya byagombye gukorwa ku ngingo 4 :
1. Urwego rwa roho (communion spirituelle). Ni ngombwa gusabana n’Imana mwembi, gusengana. Aha ndibutsa ba mutwe w’urugo ko aribo ba mbere bagomba gufasha urugo gusenga. Umugabo niwe ugomba kwibutsa urugo gusenga, akaturira umugisha ku bana no ku mugore we. Agaha umwanya isengesho
2. Kunezezanya mu buryo bw’amarangamutima. Ysgize ati iyo umugabo afite ibibazo ntatekereza igitaramo! Iyo umugore ababaye afite stress aruma akaba urukwi.
Ni ngombwa rero kubanza kuganira buri wese agasangiza undi ibyamugoye, ibimubabaje kandi bivuye ku mutima! Urugero ukaba wanamukanda, mukajyana koga! Ukamusiga! Mukomeze liste!!!!!

3. Kunezezanya mu buryo bw’ibitekerezo. Urugero kwirinda gupfobya mugenzi wawe! Umva nawe ngo aravuze! Ariko wagiye uceceka! Ugira amagambo menshi etc
Ibi bivanaho kwisanzura. Kirazira ko abashakanye babwirana nabi abana, abakozi, abaturanyi cg abandi bose baciye mu rugo bumva!

4. Kunezezanya ku mubiri! Buri wese agatanga umusanzu we.

N.B
1. Mwirinde kwihuta : mufate umwanya, mukoraneho, umubiri wose ukeneye gukorwaho. Uyu mugani muwiteho “Ntawe uryoherwa amira bunguri”iyo ni indyoheshabirayi y’iwacu i Rwanda!
Mwongorerane utugambo twiza! Caresses! N’ibindi byose bituma mwinjira mu gikorwa umubiri wanyu witeguye! Hari abantu ngo bahera kuri dessert aho guhera kuri appértif!!! Mwibuza ibyiza kandi ari mwebwe byagenewe!
Mumenye neza gutondeka ibiribwa. Nabyo ni ubuhanga.

2. Mwige kumenya ko mutandukanye. Umugabo yaka vuba. Ashobora kuza agahita yikemurira ibye vuba na vuba. Ni nk’ibyatsi by’ibishangara! Bifatwa vuba bikazima vuba. Mugabo rero jya wibuka ko umugore wawe ari nk’inkwi mbisi. Afatwa atinze akazima atinze. Buri wese rero yibuke mugenzi we.
Burya sexe y’umugabo iba inyuma niyo mpamvu gukemura ibye byihuta, naho iy’umugore iba imbere n ‘inyuma. Kugirango rero akingure bifata umwanya uhagije. Ni uko turemye kandi nta cyaha kirimo. Gusa ni byiza kumenya ko dutandukanye. Ikindi umwanya uha icyo gikorwa niwo uguha kuryoherwa. Pasteur yagize ati : “Iyo telefoni yashizemo umuriro ugacomeka (chargé) akanya gato ugahita uyikuraho ukayivugiraho ako kanya irakuzimana! Ati nyamuneka bagabo musharije igihe gihagije bizabaha kwisanzura!!!!

3. Mumenye igihe gikwiye murangize neza igitaramo. Nk’uko twabonye ko dutandukanye hari igihe umugabo aza yihuta akikorera ibye agasiga mugenzi we amanitse!!!! Jya umenya gutegereza mugenzi wawe kugeza igihe nawe agira satisfaction! Naho ubundi kwikunda muri icyo gikorwa ntibyemewe. Ngo usanga umugabo yishimishije agahita yigonera atazi uburyo mugenzi we amerewe! Nyuma y’igitaramo mugabo fata akanya uganire n’umugore wawe, umuhobere unamushimire erega!!!!

Muri Famille Espérance twize ko mushobora no kuganira uko igikorwa cyagenze maze buri wese akabwira undi MERCI.

Iki gikorwa cy’abashakanye gishimangira urukundo rwabo.

Ku bageze muzabukuru mwitonde! Cyane abagore bageze menopoze ngo ntibaba bagishidukira igitaramo. Gusa pasteur yagize ati muramenye iki gikorwa ni ingirakamaro kukireka ntibirimo! Ngo iyo ufite akamodoka gashaje ushobora no gushitura da!

Aha abagabo bitonde kuko bo bahora babirarikiye kurusha abagore. Birabasaba kwibuka ko basezeranye UBUDAHEMUKA bakirinda kujya gushaka inkumi. Mwibuke uyu mugani ngo “Intozo ishira amenyo ntishira amerwe”.

Umwanzuro : Igitaramo cy’abashakanye cyagombye gusigira buri wese umunezero. Abari aho bose batashye banezerewe kandi biyemeza ko uwo murimo ugiye kujya uba celebration y’urukundo nyarwo.

Tubifuriza urugo ruhire

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top