Amasomo y’Igitambo cy’Ukaristiya cyo kuri uyu wa Kabiri,
by admin
18 Nyakanga 2017
Abatagatifu twizihiza:
~ Simfroza, Alunurdi, Ferederiko
[Icyumweru cya XV gisanzwe, umwaka A]ISOMO RYA MBERE: Iyimukamisiri 2, 1-15a
____
Muri iyo minsi, 1hariho umugabo wo mu nzu ya Levi, ajya kurongora umukobwa wo kwa Levi. 2Uwo mugore arasama, abyara umuhungu. Abonye ko ari mwiza, aramuhisha bimara amezi atatu. 3Kubera ko yari atagishoboye gukomeza kumuhishahisha, amubohera agatebo k’urufunzo, agahomesha ubujeni n’amakakama, aryamishamo umwana, maze amurambika mu rufunzo ku nkombe y’uruzi. 4Mushiki w’umwana yicara ahitaruye ngo arebe icyaza kumugwirira.
5Nuko rero umukobwa wa Farawo amanuka ku Ruzi ajya koga, naho abaja be bagendagendaga ku nkombe y’Uruzi. Ngo arabukwe ka gatebo mu rufunzo, yohereza umuja we aragaterura. 6Ngo agapfundure abonamo akana k’agahungu kariraga. Nuko agira impuhwe aravuga ati «Ni umwana w’Abahebureyi we !» 7Ubwo mushiki w’umwana abwira umukobwa wa Farawo ati «Mbese urashaka ko njya kugushakira umurezi mu bagore b’Abahebureyi, kugira ngo akonkereze uyu mwana?» 8Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati «Ngaho genda.» Nuko umukobwa ajya gushaka nyina w’umwana. 9Umukobwa wa Farawo aramubwira ati «Jyana uyu mwana umunyonkereze, nzaguhemba.» Umugore atwara umwana, maze akajya amwonsa. 10Amaze gukura amuzanira umukobwa wa Farawo, nuko amugira umwana we, ati «Mwise Musa, kuko namukuye mu mazi.»
11Muri icyo gihe, Musa amaze kuba mukuru, ajya gusura bene wabo, Nuko yibonera ubwe imirimo y’agahato yari ibashikamiye, ndetse n’Umunyamisiri wakubitaga Umuhebureyi wo mu bavandimwe be. 12Areba hirya areba hino, maze asanze nta muntu umubona agira wa Munyamisiri amutsinda aho, amutaba mu musenyi. 13Bukeye yongera gusohoka, abona Abahebureyi babiri barwanaga. Abwira uwarenganyaga undi ati «Ni iki gituma ukubita mugenzi wawe?» 14Uwo muntu aramusubiza ati «Ni nde wakugize umutware n’umucamanza wacu? Mbese uribwira ko wanyica nk’uko wishe wa Munyamisiri?» Musa agira ubwoba aribwira ati «Nta kabuza, byaramenyekanye!» 15aFarawo ngo abimenye ashaka kwica Musa. Ariko Musa ahita ahunga Farawo, acikira mu gihugu cya Madiyani.
ZABURI 69 (68), 3, 14, 30-31, 33-34
_____
Inyik/ Mwebwe abiyoroshya mushakashaka Imana, murakagwira !
Ndarigita mu isayo, simfite aho nashinga ikirenge ;
nazikamye mu kizenga, n’umuvumba urampururana.
Ubu rero Uhoraho, wumve isengesho ryanjye ;
igihe cyo kuntabara kirageze.
Mana, Nyir’ubuntu budashira,
undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.
Naho jyewe w’ingorwa n’umubabare,
ubuvunyi bwawe Mana, buranyunamure!
Ubwo nzaririmbe izina ryawe,
kandi ndyamamaze mu bisingizo.
Abiyoroshya nibabibona bazishima bati
«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira !»
Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,
ntatererane abe bari ku ngoyi.
IVANJILI: Matayo 11, 20-24
____
Muri icyo gihe, 20Yezu atangira gutonganya imigi yabonye ibitangaza bye byinshi ikarenga ntiyihane, avuga ati 21«lyimbire Korazini! Iyimbire Betsayida ! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera bakambara ibigunira, bakisiga ivu. 22Ni cyo gituma mbibabwiye : ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. 23Naho wowe Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu ? Uzarohwa mu kuzimu. Kuko ibitangaza byagukorewemo, iyo bikorerwa muri Sodoma, iba ikiriho n’ubu. 24Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza, uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma.»
Iri ni Ijambo ry’Imana!