Amasomo:
Intu 17, 15.22-34; 18, 1
Zab 148
Yh 16, 12-15
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 17, 15.22-34; 18, 1)
17,15Abari baherekeje Pawulo barakomeza bamugeza Atene, hanyuma bahindukirana ubutumwa bugenewe Silasi na Timote, bubategeka ko bazamugeraho bidatinze. (Pawulo wari watumiwe gusobanura iby’inyigisho ze), 22ahagarara rwagati mu rukiko, araterura ati «Yemwe bantu ba Atene, ndabona ko mushishikarira iyobokamana ku buryo bukataje! 23Koko rero, ubwo nagendagendaga mu mihanda y’umugi wanyu, nagiye mbona amashusho y’imana zanyu, ndetse ndabukwa n’urutambiro rwanditsweho ngo ‘Urw’imana itaramenyekana,’ None rero, iyo Mana musenga mutayizi, ni yo nje kubamenyesha. 24I…