AMASOMO YO KUWA KANE W’ICYUMWERU CYA XI GISANZWE, UMWAKA C W’IGIHARWE(KUWA 20/06/2019).

Abatagatifu: Siliveri, Florentine, Novati.

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa uandikiye Abanyakorinti (2 Kor 11,1-11).

Bavandimwe, icyampa ngo mushobore kwihanganira ubusazi bwanjye ho gato ! Ngaho se nimunyihanganire ! Mbakunda byansajije, nk’uko Imana ibakunda. Nabashyingiye umukwe umwe rukumbi, mbashyikiriza Kristu muri nk’umugeni w’isugi. Nyamara nk’uko Eva yaguye mu mutego w’inzoka, ndatinya ko namwe imitima yanyu izahuma, mugateshuka ku bupfura mukwiriye kugirira Kristu. Dore nawe, uwadutse wese abamenyesha undi Yezu utari uwo twabigishije, cyangwa se akabarohamo indi roho itari uwo mwahawe, cyangwa se akabazanira indi nkuru nziza itari iyo twabashyikirije, uwo muntu mumutega yombi. Ndibwira ko izo ntumwa z’akataraboneka nta cyo zindusha. Ndi umuswa koko mu byo kuvuga neza, nyamara si ndi we mu by’ubuhanga. Ibyo twabibagaragarije muri byose no ku buryo bwose. Ubwo se cyabaye icyaha cyo kubicishaho bugufi, mbamamariza Inkuru Nziza y’Imana ku buntu, kugira ngo mbaheshe agaciro ? Nacuje za Kiliziya z’ahandi, nemera gutungwa na zo ngo mbone uko mbakorera. Iyo nagiraga icyo nkenera ndi iwanyu nta we nigeze ndushya, kuko ibyo nari mbuze nabihabwaga n’abavandimwe baturutse muri Masedoniya. Iteka ryose nirinze kubagora, kandi nzakomeza kubyirinda. Mbarahirije ukuri kwa Kristu undimo, nta we uzanyaga iryo shema mu turere twose two muri Akaya. Kuki se ? Kuko se ntabakunda ? Imana ni Yo ibizi !

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 110 (111),1-2, 3-4, 7-8.

Inyikirizo: Ibikorwa by’Uhoraho birangwa n’ukuri n’ubutungane.

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,
mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.
Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,
ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,
kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.
Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,
Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.

Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane,
amategeko ye yose akwiriye kwiringirwa.
Yashyiriweho abo mu bihe byose kandi ku buryo budasubirwaho,
akaba agenewe kubahirizwa nta buryarya n’ubuhemu.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo(Mat 6, 7-15).

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati « Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. Ntimukagenze nka bo ; kuko So azi neza icyo mukeneye na mbere y’uko mukimusaba. Mwebwe rero mujye musenga mugira muti :
‘Dawe uri mu ijuru,
izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe nibuze,
icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none.
Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.
Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.’
Koko nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *