Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu,

Amasomo y'Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu,
by

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu,

29 Kamena 2016.
Umunsi mukuru ukomeye w’Abatagatifu Petero na Pawulo, Intumwa.
[Icyumweru cya 13 gisanzwe – Umwaka C].

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 12,1-11
Icyo gihe, umwami Herodi atangira kugirira nabi bamwe muri Kiliziya, yicisha inkota Yakobo, umuvandimwe wa Yohani. Abonye ko ibyo bishimishije Abayahudi, yongera no gufata Petero, ubwo hakaba mu minsi mikuru y’imigati idasembuye . Amaze kumufata amushyira mu buroko, ategeka amatsinda ane, rimwe rigizwe n’abasirikare bane, kumurinda. Yashakaga kumuhingutsa imbere ya rubanda nyuma y’umunsi mukuru wa Pasika. Petero aguma mu buroko, ariko Kiliziya ikamusabira ku Mana ubudatuza. Herodi araye ari bumutange ngo acirwe urubanza, muri iryo joro Petero akaba arasinziriye, akikijwe n’abasirikare babiri kandi aboheshejwe iminyururu ibiri, n’abarinzi bahagaze mu mwanya wabo imbere y’umuryango. Ako kanya, umumalayika wa Nyagasani arahatunguka, maze urumuri rutangaza muri ubwo buroko. Uwo mumalayika akomanga Petero mu mbavu, amukangura amubwira ati «Haguruka bwangu!» Iminyururu ihita imuva ku maboko, iragwa. Umumalayika aramubwira ati «Kenyera, wambare n’inkweto zawe!» Abigenza atyo, maze umumalayika yongera kumubwira ati «Ifubike igishura cyawe, maze unkurikire!» Nuko Petero asohoka amukurikiye, ariko atazi ko ibyakorwaga n’umumalayika ari ukuri, ahubwo akibwira ko ari inzozi yarose. Banyura ku barinzi ba mbere, hanyuma no ku ba kabiri, maze bagera ku rugi rw’icyuma rwerekeraga mu mugi; rurikingura ubwarwo. Barasohoka barenga umuhanda umwe, ako kanya umumalayika amusiga aho. Nuko Petero ngo agarure umutima, aravuga ati «Noneho menye by’ukuri ko Nyagasani yohereje umumalayika we, akangobotora mu biganza bya Herodi kandi akankiza n’imihigo yose y’imbaga y’Abayahudi.» Amaze kumva ibyo ari byo, ajya kwa Mariya nyina wa Yohani bitaga Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.

Zabuli ya 33 (34),2-3, 4-5, 6-7, 8-9

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,
ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,
twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.

Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.

Umumalayika w’Uhoraho aca ingando
hafi y’abamutinya, akabagoboka.

Nimushishoze maze mwumve
ukuntu Uhoraho anogera umutima;
hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!

Isomo rya 2: 2Timote 4,6-8.16-18

Naho jyewe, dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje. Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho. None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe. Ubwo najyaga mu rukiko bwa mbere kugira ngo niregure, nta n’umwe wanshyigikiye; bose barantereranye. Ntibazabihorwe! Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkizwa urwasaya rw’intare. Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi, maze ankize anjyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 16,13-19.

Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be, ati «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?» Baramusubiza bati «Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.» Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!» Yezu amusubiza, agira ati «Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru. Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *