YEZU ATUBIBAMO UBUGINGO BW’ITEKA.

YEZU ATUBIBAMO UBUGINGO BW’ITEKA.

AMASOMO N’INYIGISHO YO KUWA GATATU W’ICYIMWERU CYA XVI GISANZWE, UMWAKA C W’IGIHARWE(24/07/2019).

Abatagatifu: Kristina, Kristiyana.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 16, 1-5.9-15).

1Imbaga yose y’Abayisraheli ihaguruka Elimu, itaha mu butayu bwa Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi; hari ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa kabiri kuva aho bimukiye mu Misiri. 2Aho mu butayu, ikoraniro ryose ry’Abayisraheli ryitotombera Musa na Aroni. 3Abayisraheli barababwira bati « Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!»
4Nuko Uhoraho abwira Musa ati « Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru. Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi. Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza. 5Ku munsi wa gatandatu, nibategura ibyo bazaba batoraguye, bazasanga ari incuro ebyiri z’ibyo batoraguraga buri munsi.» 9Musa abwira Aroni ati «Bwira imbaga yose y’Abayisraheli uti ‘Nimwigire hafi imbere y’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu.’ » 10Mu gihe Aroni yabwiraga ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, berekeza amaso ahagana mu butayu, maze ikuzo ry’Uhoraho ribabonekera riri mu gacu. 11Uhoraho abwira Musa ati 12« Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba mu kabwibwi, murarya inyama; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu.’»
13Ngo bugorobe haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; na mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse. 14Icyo kime kimaze kweyuka babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto, twererana nk’urubura ku butaka. 15Abayisraheli baritegereza maze barabazanya bati « Man hu », ari byo kuvuga ngo « Iki ni iki? » kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati « Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye. »

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 78 (77), 17-18,19.22, 24-25, 27.29.

Inyikirizo: Nyagasani, duhe umugati wo mu ijuru!

Abakurambere bacu bakomeje gucumura ku Mana aho mu butayu,
bagarambira Imana Isumbabyose;
biyemeza kwinja Imana,
bayaka ibyo kurya ngo bahage.

Bitotombeye Imana bavuga bati
« Mbese Imana yashobora kuduterera ameza mu butayu? »
Kuko batari bizeye Imana,
ntibiringire ubuvunyi bwayo.

Ibanyanyagizaho manu ngo barye,
Ibaha ingano zo mu ijuru,
muntu arya umugati w’abamalayika,
iboherereza ibiribwa bibamaze ipfa.

Ibamanuriraho inyama,
zinganya ubwinshi n’umukungugu,
ibagushaho inyoni z’uruhuri,
nk’umusenyi wo ku nyanja ;
bararya maze barahaga,
ibamara ityo irari bari bafite.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI.

Alleluya Alleluya.
Ijambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu,
hahirwa abaryakira rikera imbuto nyinshi.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 13, 1-9).

1Uwo munsi Yezu ava imuhira, yicara ku nkombe y’inyanja. 2Abantu benshi bamuteranira iruhande bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe. 3Ababwirira byinshi mu migani ati « Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. 4Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5Izindi zigwa mu rubuye ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; 6izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi. 7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, nuko arazipfukirana. 8Izindi zigwa mu gitaka cyiza, nuko zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu. 9Ufite amatwi, niyumve!»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

***************

INYIGISHO

Yezu Kristu akuzwe!

Nyagasani Yezu wigishiriza abe mu migani, akabasobanurira asangira na bo ibanga ry’umutima we abashatse kumusobanuza,
Nyagasani Yezu utuburira ko imbuto zose zitera,
Nyagasani Yezu utuburira atwereka ingaruka mbi zo kugira umutima mubi,
Nyagasani Yezu udushishikariza kugira umutima mwiza witeguye kwakira ijambo rye, kandi ukaryakira rikera imbuto,
Nyagasani Yezu Umutegetsi n’Umukiza uguyaguya abe, igihe bamwigaragambijeho, akabaha ibyo bakeneye agira ngo abaganishe ku mukiro,
Nyagasani Yezu Rukundo ruzima, aje adusanga none mu ijambo rye, ngo akomeze adutagatifuze.

Mu isomo rya mbere, Nyagasani Yezu aratwereka impuhwe, n’ubwihangane Uhoraho adahwema kugira: Abashonji arabagaburira. Israheli igeze mu butayu yarashonje, iramutakira arayitunga, kugira ngo irusheho kumwemera Uhoraho; Uwo mugati, ubwo buzima bwamanutse mu ijuru kugira ngo bukomeze buguyaguye ubwabo. Kuri twebwe abakristu, ni Yezu Kristu ubwe; Umugati wamanutse mu ijuru. “Ni mwakire murye, nimwakire munywe iki ni umubiri wanjye, iki ni amaraso yanjye.” Iryo banga rero ryateguwe n’uwo mugati watunze Abayisraheli mu butayu, turyakirira twe muri Yezu Kristu. Bityo urwo rukundo rwe twamara kurusangira, rukaduhuza. Nyamara ariko turitonde kuko ibyo Yezu Kristu adutungisha, ubuzima bwe Nyir’izina, akenshi turabwakira, ariko (niba umuntu yavuga atyo) ntibutubesheho, kubera impamvu zinyuranye, ntitugire imbuto twera.

Uyu munsi rero Nyagasani Yezu Kristu aratuburiye, kugira ngo tube abera imbuto. Ntabwo bihagije kuvuga ngo wabibye; habibwe imbuto. Nk’umuntu wavuga ati « Paruwasi rwose iragenda neza! Uyu mwaka twabatije abantu ibihumbi magana abiri, hahazwa sinzi ibihumbi magana angahe, niba yari paruwasi, cyangwa se reka tuvuge diyosezi cyangwa se na Kiliziya muri rusange. Gucungira ubugendekere bwiza bwa Kiliziya ku mibare; Ku mibare!

None se, uriya yabibye imbuto zingana iki? Izaguye mu nzira, izaguye mu mahwa, izaguye mu rusekabuye, izo zose ni imbuto. Ayo masakramentu, ni imbuto ibibwa mu buzima bw’umuntu, ariko si ko ababatijwe bose bazajya mu ijuru. Si ko ababatijwe bose bera imbuto. Ni ubu buzima duhabwa. Yewe n’Abayisraheli nk’uko nyine tubizi, n’ubwo bariye bagahaga, ariko ntibyabahinduye, kandi bibonera ububasha buturutse mu ijuru bubatunga buri gitondo. Hari benshi batahindutse, nyuma bamwe bibabyarira urupfu nyine. Natwe Yezu Kristu buri munsi amanuka mu ijuru; aho nyine mu Misa bavuga bati “Usakaze Roho wawe kuri aya maturo.” Amasakramentu aratangwa ku bayashaka. Ariko se ayo masakramentu araduhindura? Twera imbuto? Nyagasani Yezu Kristu uyu munsi aradushishikariza rero kwera imbuto nyine.

“Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura nuko arazipfukirana.” Izindi zigwa mu gitaka cyiza nuko zera imbuto; imwe ijana, indi murongo itatu, indi mirongo itandandatu. Ufite amatwi niyumve” Kuko hari benshi batabyumva. Kumva nyine ngo jyewe ndi umukristu wabatijwe ndakomezwa, ndasezerana, ukumva nyine ko byose byuzuye. Ni nk’umuhinzi wamara kubiba nyine, ati “Ubu reka nicare nyine byatunganye byose!” Iyo mbuto itabye mu gitaka, ntabwo ari ibiryo biri ku meza. Kugira ngo bizagere aho ku meza, hari urugendo. N’umukristu rero ubatijwe, aba atangiye urugendo: urugendo rwo gukura, rwo kubaho. Buri sakramentu ryose umuntu ahawe, ni imbuto y’ubugingo bw’iteka aba abibwemo, agomba kureka igakura. Hashobora rero kuboneka ibiryi nk’uko hariya batubwira inyoni, ahandi hakaza amahwa, kandi ayo mahwa, izo nyoni, zishobora kuba abantu b’inshuti zawe cyangwa bakaba abanzi bawe. Kuko umwani ashobora kukubuza guhura na Yezu nk’uko inshuti ishobora kugutandukanya na Yezu.

Umwanzi ashobora kugutoteza akagutera umutima mubi, inzira y’ijuru akaba arayifunze. Kuko nta bantu babiri bangana bazahurira mu ijuru. “Nimutababarira abandi nk’uko So wo mu ijuru abababarira, namwe So wo mu ijuru ntazabababarira.”

Inshuti zishobora kuguteranya na Yezu Kristu, zikakuyobora mu busambanyi, mu businzi cyangwa se mugahuzwa no kuvuga abandi gusa. Akenshi usanga ubucuti bwinshi budatana n’ibicumuro. Kuko hari bantu usanga bahujwe gusa no kuvuga abandi, akaba ari byo biganiro byabo. Ubonye bahujwe no kubasabira, bati “Dore tuzi ko hari abantu batwanga, cyangwa se babi. Tuzi ububi bwabo. Reka twishyire hamwe tubaturire ishapure, tubereke Umubyeyi Bikira Mariya.” Abantu bakora gutyo ni bangahe?

Ibyo ari byo byose rero, inzira yo kwera imbuto ni Yezu Kristu nyine, twemera akaduhindura. Agakura mu buzima bwacu, bityo n’abandi bakamutubonamo, na bo bakamukunda bakayoboka inzira y’ubugingo.

Roho We rero naduhindure, maze twere imbuto kubw’ububasha bw’izina rye, n’ubw’amasengesho ya Bikira Mariya.

Ngwino Roho Mutagatifu.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, uturengere uturwaneho mu izina rya Yezu.
Bikira Mariya Mwamikazi wa Karumeli, udusabire.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!

Padri Jérémie Habyarimana
Coslada, Madrid

Share

Comments

  1. https://waterfallmagazine.com
    Wow! After all I got a blog from where I be capable of in fact obtain helpful data regarding my study and knowledge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *