Amasomo yo ku wa Kabiri, icya XXIII gisanzwe, C

Amasomo yo ku wa Kabiri, icya XXIII gisanzwe, C
by

ISOMO RYA MBERE: Abanyakolosi 2, 6-15

Bavandimwe, 6nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu mbese nk’uko mwamubwiwe; 7mushore imizi muri We kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema. 8Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko ziyuranye na Kristu. 9Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere-Mana butuyemo mu buryo bw’umubiri, 10kandi namwe ubwanyu abasenderezamo ibyiza byose, We mutware w’Ibikomangoma n’Ibihangange byose.
11Mwagenywe muri We ; ariko iryo genywa si rya rindi rikorwa n’abantu, ahubwo ni igenywa mwakorewe na Kristu, ari ryo ribakiza irari ry’ imibiri yanyu. 12Igihe mubatijwe mwahambanywe na Kristu kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye. 13Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose. 14Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba. 15Yanyaze Ibikomangoma n’Ibihangange, ibakoza isoni ku mugaragaro, ibakurubana ibakurikiza umusaraba wuje imitsindo.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI 145 (144),1-2,8-9,10-11

Inyik/ Uhoraho agirira bose ibambe.

Mana yanjye, mwami wanjye nzakurata,
nzasingiza izina ryawe iteka ryose.
Buri munsi nzagusingiza,
nogeze izina ryawe iteka ryose.

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,
atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
Uhoraho agirira bose ibambe,
maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize !
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe.

IVANJILI: Luka 6, 12-19

12Muri iyo minsi Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana. 13Bukeye ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri abita intumwa. 14Ni bo b’aba : Simoni yise Petero, na Andereya murumuna we, na Yakobo, na Yohani, na Filipo, na Baritolomayo, 15na Matayo, na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni bitaga Murwanashyaka, 16na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyoti wa wundi wabaye umugambanyi.
17Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja. 18Bari baje kumwumva no gukizwa indwara bari barwaye. N’abababazwaga na roho mbi bagakira. 19Kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *