Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya 21 gisanzwe – C

Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya 21 gisanzwe – C
by

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyatesaloniki 1,1-5.8b-10.

1Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro.
2Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana kubera mwebwe mwese. 3Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu.
4Bavandimwe, nkoramutima z’Imana, tuzi neza ko muri mu bo yatoye. 5Koko rero, Inkuru Nziza tubamenyesha, nta bwo yabagejejweho mu magambo gusa, ahubwo twayamamaje dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu. Muzi neza ukuntu twabagenjereje tugamije kubagirira akamaro.
8Koko rero, ijambo rya Nyagasani, rihereye iwanyu, ntiryasakaye muri Masedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo inkuru y’ukuntu mwemeye Imana yamamaye hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho. 9Bose kandi bavuga uko twakiriwe iwanyu, n’ukuntu mwayobotse Imana, mugata ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi nyakuri, 10kandi mutegereze Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye, We uzaza ava mu ijuru ngo adukize uburakari bugiye kuza.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI 149(148),1-2.3-4.5-6a.9b.

1Alleluya!
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.
2Israheli niyishimire Uwayiremye,
abahungu b’i Siyoni bahimbazwe
n’ibirori bakorera umwami wabo.

3Nibasingize izina rye bahamiriza,
bamuvugirize ingoma n’inanga.
4Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,
ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

5Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,
ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;
6bakore mu gahogo barata Imana.
Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana!
Alleluya!

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 23,13.15-22.

13Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira.
15Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro bitambutse ibyanyu incuro ebyiri!
16Nimwiyimbire, bayobozi muhumye, muvuga ngo ’Iyo umuntu arahije Ingoro y’Imana nta cyo bitwaye, ariko yarahiza zahabu y’Ingoro akaba akomeje.’ 17Mwa basazi mwe n’impumyi ! Ikiruta ikindi ni ikihe, zahabu cyangwa Ingoro y’Imana itagatifuza iyo zahabu ? 18Murongera kandi muti ’Iyo umuntu arahije urutambiro nta cyo bitwaye, ariko yarahiza ituro riri ku rutambiro akaba akomeje.’ 19Mwa mpumyi mwe! Ikiruta ikindi ni iki, ituro cyangwa urutambiro rutagatifuza ituro? 20Nuko rero kurahiza urutambiro ni ukurahiza n’ibiruriho byose; 21kurahiza Ingoro ni ukurahiza n’Uyituyemo. 22Kurahiza ijuru ni ukurahiza intebe y’Imana n’Uyicayeho.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *