Amasomo ya misa yo kuwa mbere, 28 Gicurasi 2018

Umutagatifu twizihiza:
“Jermani wa Paris (umwepisikopi)
“Isomo rya mbere 1Petero 1:3-9
============================
Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye, no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwandura cyangwa guserebera, ari wo ubazigamiwe mu ijuru, mwebwe abo ububasha bw’Imana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka.
Nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose. Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama, kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza, kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu.
Zaburi 111:1-2.5-6.9.10c.
=======================
Alleluya!
Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,
mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.
Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,
ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.
Abamwubaha abaha ibibatunga,
akibuka iteka Isezerano rye.
Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,
igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.
Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,
agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.
Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba.
Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho;
abagenza batyo bose ni bo inararibonye.
Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10:17-27
=====================
Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.» Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.» Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.» We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi. Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!» Abigishwa batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana. Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!» Abigishwa barushaho gutangara, barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» Yezu arabitegereza, maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka, kuko nta kinanira Imana.»”
Ijambo ry’Imana
Recent Sermons
GUTEGANA AMATWI MU MUBANO W’ABASHAKANYE
August 11, 2021

YEZU ATUBIBAMO UBUGINGO BW’ITEKA.
July 24, 2019

FAES UMURYANGO NI WO MIZERO by
October 29, 2018
yezu akuzwe ?
nagirango mbabaze ko tutabonye fondateur w’uyu muryago?
ark nabakunze cyane bitari kera nimusanga mbikwiye tuzafatanya ubu butumwa pe