AMASOMO YO KUWA KABIRI UKURIKIRA PENTEKOSTE(22/05/2018), UMWAKA B MBANGIKANE.

AMASOMO YO KUWA KABIRI UKURIKIRA PENTEKOSTE(22/05/2018), UMWAKA B MBANGIKANE.

Abatagatifu: Emili, Rila, Venusiti.

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cya Yakobo Intumwa(Yak 4, 1-10).
Bavandimwe, 1amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? 2Murararikira, ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari, nyamara nta cyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho kuko mutazi gusaba. 3Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu. 4Mwa basambanyi mwe, ntimuzi se ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Ushaka kuba incuti y’isi, aba abaye umwanzi w’Imana. 5Muratekereza se ko Ibyanditswe byandikiwe ubusa, aho bigira biti «Imana ikunda cyane umwuka wayo yadushyizemo?» 6Nyamara Imana iduha ingabire yisumbuyeho, kuko Ibyanditswe bigira biti «Imana yima abirasi, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.» 7Nimuyoboke rero Imana; mwiyime Sekibi maze azabahungire kure. 8Nimwegere Imana, na Yo izabegera. Banyabyaha, nimusukure ibiganza byanyu; namwe bantu b’imberabyombi, musukure imitima yanyu! 9Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro. 10Nimwicishe bugufi imbere ya Nyagasani, maze azabashyire ejuru.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI

Zab 55 (54),7-8, 9-10a, 10b-11a, 23

Inyikirizo: Tura umuzigo wawe uwukorere Uhoraho, na we azagutera inkunga.

Iyaba nari mfite amababa nk’ay’inuma,
kugira ngo nigurukire nshake aho mpungira.
Koko nahungira kure,
ijoro nkarirara mu butayu.

Nagira bwangu nkahasanga ubuhungiro,
bundinda umuyaga w’inkubi!
Nyagasani, sobanya amagambo y’abanzi banjye,
boye guhuza lmvugo.

Kuko nduzi urugomo n’intonganya,
byabaye urudaca mu mugi,
bigakomeza kwiyongera ku nkike zawo umunsi n’ijoro!

Tura umuzigo wawe uwukorere Uhoraho,
Na we azagutera inkunga;
ntazemera ko intungane ihungabana na rimwe.

IVANJILI

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko(Mk 9, 30-37).

Muri icyo gihe, 30Yezu yambukiranya Galileya ari kumwe n’abigishwa be, ariko ntiyashakaga ko babimenya. 31Yigishaga abigishwa be ababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu.» 32Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. 33Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari mu nzu Yezu arababaza ati «Mu nzira mwajyaga impaka z’ iki?» 34Baraceceka, kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo. 35Amaze kwicara ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati: «Ushaka kuba uwa mbere azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose.» 36Nuko afata umwana amuhagarika hagati yabo, aramuhobera, arababwira ati 37«Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *