AMASOMO MATAGATIFU YO KUWA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 8 GISANZWE, UMWAKA B MBANGIKANE(KUWA 2/6/2018)

AMASOMO MATAGATIFU YO KUWA GATANDATU W'ICYUMWERU CYA 8 GISANZWE, UMWAKA B MBANGIKANE(KUWA 2/6/2018)

Amasomo :
Yuda 17.20b-25
Zab 63 (62)
Mk 11, 27-33

ISOMO RYA MBERE:

Isomo ryo mu Ibaruwa ya Mutagatifu Yuda (Yuda 17.20b-25)

17Nkoramutima zanjye, nimwibuke amagambo mwabwiwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yezu Kristu. 20bNimushinge imizi mu kwemera kwanyu gutagatifu rwose; musengere muri Roho Mutagatifu; 21mwikomeze mu rukundo rw’Imana; mushingire amizero yanyu ku mpuhwe z’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo muronke ubugingo buhoraho. 22Nimugirire impuhwe abagishidikanya; 23mubakize mubakura mu muriro; abandi na bo mubagirire impuhwe ariko zivanze n’ubwoba, mwange n’imyambaro yandujwe n’imibiri yabo. 24Imana imwe rukumbi n’Umukiza wacu, ibarinde icyabagusha icyo ari cyo cyose, ibahingutse mu byishimo muri abaziranenge imbere y’ikuzo ryayo, 25ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Naharirwe ikuzo n’ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha, kuva mu ntangiriro y’ibihe byose byahise, kugeza ubu n’iteka ryose. Amen!

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI

ZABURI Zab 63 (62), 2, 3-4, 5-6

Inyik/ Nyagasani, Mana yanjye, umutima wanjye ugufitiye inyota!

Nyagasani, ni wowe Mana yanjye,
mpora ngushaka uko bukeye !
Umutima wanjye ugufitiye inyota,
n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi,
meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana.

Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu,
mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe;
Ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu,
umunwa wanjye uhora ukwamamaza.

Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho,
Izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza.
Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro,

Ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo,
maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: (Heb 4,12)

Alleluya Alleluya.
Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima:
riratyaye kurusha inkota, riracengera kugera mu mutima.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 11, 27-33)

Muri icyo gihe, 27 Yezu n’abigishwa be bagaruka i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu Ngoro y’Imana, abaherezabitambo bakuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango baramwegera, 28baramubwira bati« Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» 29Yezu arababwira ati« Reka nanjye ngire icyo mbabaza kandi munsubize, maze nanjye mbone kubabwira aho ububasha butuma nkora ibyo mubona bukomoka. 30Batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru cyangwa ku bantu? Nimunsubize! » 31Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ‘Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ 32Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu bizatugendekera bite? » Koko rero batinyaga rubanda, kuko bose bahamyaga ko Yohani ari umuhanuzi nyawe. 33Nuko basubiza Yezu bati «Ntitubizi. » Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwiye aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *