AMASOMO MATAGATIFU YO KUWA MBERE W’ICYUMWERU CYA 9 GISANZWE, UMWAKA B MBANGIKANE(KUWA 4/6/2018)

Amosomo:
2 Pet 1, 1-7
Zab 91 (90)
Mk 12, 1-12
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri ya Mutagatifu Petero Intumwa (2 Pet 1, 1-7)
1Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’Intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu : 2nimusenderezwe ineza n’amahoro, mubikesheje kuba mwaramenye Imana na Yezu Umwami wacu. 3Koko ni We watugabiye mu bubasha bwe bwahebuje, ibyo twagombaga byose byerekeye ubugingo n’ubusabaniramana, igihe atumenyesheje Uwaduhamagarishije ikuzo rye n’imbaraga ze bwite. 4Bityo duhabwa ibyiza by’igiciro gihanitse twasezeranyijwe, kugira ngo mwinjire muri kamere y’Imana, mumaze kwitandukanya n’ubwononekare bwazanywe mu nsi n’irari. 5Kubera iyo mpamvu nyine, nimushyireho imbaraga zanyu zose kugira ngo ukwemera kwanyu mukongereho imigenzo myiza, imigenzo myiza muyongereho ubumenyi, 6ubumenyi mubwongereho ubwizige, ubwizige mubwongereho ubudacogora, ubudacogora mubwongereho ubusabaniramana, 7ubusabaniramana mubwongereho umubano wa kivandimwe, umubano wa kivandimwe muwongereho urukundo.
Iryo ni ijambo ry’Imana
ZABURI
Zab 91 (90), 1-2, 14-15ab, 15c-16
Inyik/ Mana yanjye, ni wowe niringiye!
Umuntu utuye aho Umusumbayose yibera,
yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.
Ndabwira Uhoraho nti
“Uri Ubuhungiro bwanjye n’inkunga yanjye,
Mana yanjye, ni wowe niringiye !”
“Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura,
nzamurinda kuko azi izina ryanjye.
Nanyiyambaza nzamwitaba,
nzamuba hafi mu gihe cy’amage.
“Nzamurokora maze nzamuheshe ikuzo,
nzamuhaza iminsi irambye,
maze nzamwereke agakiza kanjye.”
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Pet 2, 4)
Alleluya Alleluya.
Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu,
nyamara ari indobanure,
kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana.
Alleluya
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 12, 1-12)
Muri icyo gihe, 1Yezu atangira kubwira abatware b’abaherezabitambo bakuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango mu migani, avuga ati « Umuntu yateye imizabibu mu murima we, ayikikizaho uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi maze yigira mu rugendo. 2Igihe cy’isarura kigeze yohereza umugaragu kuri ba bahinzi, ngo bamumuhere ku mbuto z’imizabibu. 3Ariko bo basumira uwo mugaragu baramuhondagura, bamwohereza amara masa. 4Arongera abatumaho undi mugaragu, uwo na we bamurema uruguma mu mutwe, baramutukagura. 5Nuko yoherezayo undi, we baramwica. Nyuma yohereza n’abandi benshi, bamwe barabakubita, abandi barabica. 6Hari hasigaye umwana we yakundaga, nyuma aba ari we abatumaho yibwira ati ‘Umwana wanjye we ntacyo bazamutwara.’ 7Ariko abahinzi bamubonye barabwirana bati ‘Dore uzamuzungura; nimuze tumwice maze tuzazungure ibye.’ Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y’umurima w’imizabibu. 9Mbese mubona nyir’imizabibu azakora iki? Azaza arimbure abo bahinzi, maze imizabibu ayishinge abandi. 10Ntimwasomye se mu Byanditswe ngo ‘Ibuye ryajugunywe n’abubatsi, ni ryo ryabaye insanganyarukuta. 11Ngicyo icyo Nyagasani yakoze, kikaba kibaye igitangaza mu maso yacu.’ » 12Bashaka uko bafata Yezu, ariko batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo yavugaga muri uwo mugani. Nuko bamusiga aho barigendera.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Recent Sermons
GUTEGANA AMATWI MU MUBANO W’ABASHAKANYE
August 11, 2021

YEZU ATUBIBAMO UBUGINGO BW’ITEKA.
July 24, 2019

FAES UMURYANGO NI WO MIZERO by
October 29, 2018