Amasomo matagatifu yo kur’ uyu wa gatatu mutagatifu umwaka B.

Amasomo matagatifu yo kur' uyu wa gatatu mutagatifu umwaka B.
by

”Isomo rya mbere Izayi 50:4-9a
===========================

Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka. Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso. Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro. None se ko undenganura ari hafi, ni nde watinyuka kumburanya? Naze tujyane imbere y’umucamanza! Ni nde uzanshinja mu rubanza? Ngaho niyigaragaze, maze anyegere! Ni byo rwose, Nyagasani Uhoraho arantabara; ni nde rero wanshinja icyaha?

#Zaburi niya 69:8-10,21-22,31.33-34
============================

Inyikirizo: Mana yanjye, wowe Nyir’ubuntu budashira, undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.

Niyumanganya ibitutsi ku mpamvu yawe,
nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro;
nahindutse umunyamahanga mu bavandimwe,
mba n’intamenyekana muri bene mama.
Ni koko, ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya,
n’ibyo bagutuka ni jye bishengura.
Ibitutsi byambihije umutima bimviramo no kurwara,
ntegereza uwangoboka ndaheba,
nshaka uwampoza, sinamubona!
Ibiryo byanjye babiroshyemo uburozi,
inyota inyishe banyuhira indurwe.
Ubwo nzaririmba izina ryawe,
kandi ndyamamaze mu bisingizo.
Abiyoroshya nibabibona, bazishima bati
«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»
Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,
ntatererane abe bari ku ngoyi.

Ivanjili Mutagatifu_Matayo 26:14-25
=============================

Nuko umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, arababwira ati «Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?» Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza. Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga. Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, abigishwa baza kubaza Yezu, bati «Aho ushaka ko tugutegurira ibyo kurya Pasika ni he?» Ati «Nimujye mu murwa kwa kanaka, mumubwire muti ‘Umwigisha agutumyeho ngo: Igihe cyanjye kiregereje, ndashaka kurira Pasika iwawe ndi kumwe n’abigishwa banjye.’» Abigishwa babigenza uko Yezu yabategetse, maze bategura ibya Pasika. Bugorobye, Yezu ajya ku meza hamwe na ba Cumi na babiri. Nuko rero igihe bafungura, aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe agiye kungambanira.» Birabababaza cyane, batangira kumubaza umwe umwe, bati «Mbese yaba ari jye, Nyagasani?» Arabasubiza ati «Uwo duhurije intoki ku mbehe, ni we ugiye kungambanira! Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!» Yuda umugambanyi na we aramubaza, ati «Aho ntiyaba jye, Mwigisha?» Yezu ati «Urabyivugiye!»


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *