Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

ubuhamya bwa Dr Agnès na Bernard couple yacu yo muri Faes.

From Dr Agnès C’était le 23/08/1998 quand nous avons sollenellement dit OUI à notre amour devant Dieu, la famille, et les amis qui nous entouraient. 19 ans viennent de s’écouler et l’amour que je porte pour toi mon coeur Kayita n’a cessé de grandir. Mon amour, je t’aime aujourd’hui plus qu’hier et moins que demain. Tu as été une bénédiction dans ma vie et j’implore le bon Dieu de te protéger et de te bénir toujours afin de garder ce coeur doux, miséricordieux et aimant. Au cours de notre cheminement ensemble, tu m’as appris beaucoup de bonnes choses. Tu m’as appris d’être Moi et de me réjouir quelles que soient les circonstances. Tu m’as témoigné d’un amour sans limite à tous les êtres humains. Je me souviens que j’avais passé une nuit blanche le 22/08 attendant impatiemment ce grand jour du 23/08 pour dire à haute voix OUI. J’avais raison malgré la fatigue après la soutenance de mon mémoire le 20/8. J’attendais impatiement d’ouvrir mon coeur pour un être si cher que tu es. Je me rappelle lors de l’homélie du Père Mupagasi RIP qui nous disait: ” Bernard ntuzamenye Agnès. Nawe Agnès ntuzamenye Bernard.” On s’était posé pas mal de questions à ce sujet mais tout simplement il nous souhaitait de vivre dans une découverte merveilleuse de l’un à l’autre. Quand nous sommes ensemble, nuit ou jour, nous ne nous lassons jamais d’avoir une causerie amoureuse qui dure des heures et des heures. Je me rappelle que quand on quittait la maison, nous dirigeant au travail, nous nous arretions à mi-chemin pour continuer la causerie qui n’avait pas fini la nuit. Quand je suis près ou loin de toi, j’ai la pleine joie et fierté d’être appelée Mme Kayitankore. Tu es un époux fidèle même dans de petites choses. Tu es un papa modèle à nos enfants tant biologiques que non biologiques. Mon coeur déborde d’amour quand je parle de ton amour mon amour. Mes larmes coulent sans cesse pour t’exprimer mon amour. Mon coeur, permets moi de te dire encore et encore que je t’ai aimé, je t’aime et t’aimerai toujours. Je veillerai à être toujours un honneur pour toi. Que Dieu continue à bénir notre foyer et qu’ il nous épargne de tout vice dans notre amour. Merci Seigneur de m’avoir donné un si beau cadeau dans ma vie. Donne-moi à l’entretenir comme cadeau précieux et qu’ensemble nous cheminons vers ta grandeur ????????. Que Dieu protège notre famille à jamais, et qu’il nous donne d’être un exemple qui illumine tous ses bien- aimés. Mon Coeur Kayita, umunsi mwiza w’isabukuru twizihiza imyaka 19 tubanye. Ngutuye ka karirimbo twikundira kagira gati: “Nkwemereye urukundo rumwe bamwe bagishakisha bazarusange iwacu. Wanyeretse urukundo, ngotomeye nshira inyota, ntacyo uzamburana mukunzi ndarahiye.” Umwaaaaata

 Ibanga ry’urukundo rwacu:
Kuva le 23/08/1998 dushakana kugeza magingo aya, urugo rwacu ruba mu munyenga w’urukundo. Ikidufasha guhorana umunezero ni:
1. Kuba turi kumwe kenshi gashoboka. Twagiye tugira amahirwe tugakorera hamwe cg hafi kuburyo umwanya wacu wo kuba turi kumwe uboneka.
2. Gukorera gahunda hamwe
3. Kuganira kenshi kuli buri cyose
4. Gusangira ku meza saa sita na nimugoroba.
Indangagaciro ziranga urugo rwacu zibumbiye mu:
1. Kubahana: mu rugo rwacu buri wese afite agaciro kandi turubahana bizira uburyarya
2. Kuvugisha ukuri: ntacyo duhishanya mu rugo rwacu
3. Guhuriza hamwe imitungo yacu: comptes bancaires, emails, telephones, buriwese muli twe afite accès kuli comptes cg emails za mugenzi we. Ibi biduha gukorera mu mucyo.
4. Impuhwe n’urukundo kubadukeneye: dufite abana babiri twabyaye ariko abo twareze/dufasha barenze 20 kuva twashakana kugeza ubu.
5. Gutegana amatwi kandi twirinda kuvuguruzanya cyane iyo turi mubandi. Hari icyo wifuza gukosora mugenzi wawe, tubikora twiherereye turi twenyine.
6. Gusenga no gusengera hamwe.

Iyo dukeneye gufata ibyemezo bikomeye:
Dufata umwanya tukajya muli retraite tukamara umunsi 1, 2 cg 3 bitewe n’ingingo twifuza kwigaho. Aha arinako tubona umwanya wo kwikundanira.
Tubifatira umwanya tukungurana ibitekerezo, tugafata umwanzuro. Nyuma tureba uko twagiye tubishyira mu bikorwa.
Iyo hari uwagize ikimurakaza, ntabwo tujya kuryama dufite ubwo burakari. Turaganira, uwaba yababaje undi agasaba imbabazi undi nawe akazitanga.
Nguwo umunyenga Yezu yaduhaye. Ubundi kuva twashakana, turangwa no kwambara ibisa kenshi, kandi buri wese akabera mugenzi we ishema. Iyo umwe avuga ngo Mon Coeur Kayita, bituruka mu ndiba y’umutima ukunda, undi nawe yavuga ngo ikibasumba cyanjye Agnès tugashisha twumva. Hari abatubaza ngo dukina mu yihe équipe ko duhora twambara ibisa, tuti ni équipe y’urukundo! Ngayo nguko.
Dore umunsi utagira uko usa: 23/8!!!! Umunsi udasa n’iyindi, umunsi mpora nibuka imyaka 19 irashize, igitangaza mu bitangaza byinshi Imana yankoreye, ikampa umugore w’igitangaza, umugore utagira uko asa! Baribeshye abavuze ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera!!! Jye nabibonye kera, Ikirezi cyanjye Agnès: ntabwo wera gusa! Ahubwo urabengerana! Imana ishimwe gusa!!! Uri Igitangaza cy’Imana, IKIBASUMBA cyanjye! Kera ntarashaka, nali mfite ubwoba, nibaza uwo Imana izampa uko azaba ameze! Nabonaga abagore bamwe mu bo twali duturanye, badafite indangagaciro zibereye umugore, bityo ngatinya ko nazagwa k’umeze nk’abo! Imana yongere ishimwe! Yumvise amasengesho yanjye impa umugore utagira uko asa!!! Umugore wubaha Imana, umugore unkunda cyane, umugore ucisha make, umugore unyubaha, umugore w’umunyakuri, umugore w’umunyabwenge, uzi gusesengura akamenya gutandukanya ururo n’icyatsi, umugore wuje urugwiro, umugore w’ikinyabupfura, umugore ubereye umugabo, umugore w’ikitegererezo!!!! Reka nkurate urabikwiye! Agnès, Kibasumba cyanjye, wanteye kandi untera ishema mu abandi bagabo! Imana ikomeze ikundindire, kandi nanjye imbe hafi indinde kuguhemukira kugera dutandukanyijwe n’urupfu! Ikomeze ibe hafi abana bacu bose, abo twabyaye, abo twareze n’abo turera, Ikomeze ituyobore muli uru urugendo rw’urukundo! Dukomeze kugira icyerekezo kimwe, dukomeze guharanira hamwe ikiduteza imbere, kandi iduhe kubera urumuli abo tubana bose. Umunsi mwiza w’isabukuru y’urukundo rwacu Rukundo rwanjye!!!!

Bernard Kayitankore

1 thought on “ubuhamya bwa Dr Agnès na Bernard couple yacu yo muri Faes.”

  1. Wow!!! Murashimishije rwose. Nyagasani asingirizwe urugo rwiza yabahaye. Birashimishije kubwirana amagambo meza y’urukundo nyuma yimyaka 19 mumaze mubana n’umugisha ukomeye mu gihe benshi nyuma y’umwaka cg amezi ntawe uba ukibasha kongera kubwira undi ko amukunda. Nyagasani asingirizwe ijuru rito yabahaye kuriyisi!!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top