Amasomo y’Igitambo cy’Ukaristiya cyo ku wa Kane,24 Kanama 2017
by admin
Ukwezi kw’Impuhwe
Turizihiza:
- MUTAGATIFU BARTOLOMAYO, Intumwa.
Isomo rya 1: Ibyahishuwe 21, 9b-14*
Jyewe Yohani, nabonye umumalayika maze arambwira ati « Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama. » Ubwo njyanwa buroho ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu yururukaga iva mu ijuru ku Mana. Wararabagiranaga, wisesuveho ikuzo ry’Imana Ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yasipi ibonerana. Uwo murwa wari uzengurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri, n’amazina yanditseho : ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli. Mu burasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu. Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama.
Zabuli 145 (144), 10-11, 12-13ab, 17-18*
Inyik/ Ncuti z’Uhoraho, nimurate ikuzo ry’Ingoma ye.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize !
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe.
Bazamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho Mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba,
uko ibisekuruza bigenda bisimburana.
Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,
akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,
hafi y’abarnwiyambaza babikuye ku mutima.
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1, 45-51
Muri icyo gihe, FiIipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati « Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye : ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.» Nuko Natanayeli aramubwira ati « Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti ?» Filipo aramusubiza ati « Ngwino wirebere » Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati « Dore Umuyisraheli w’ukuri, utarangwaho uburyarya. » Natanayeli aramubwira ati « Unzi ute ? » Yezu aramusubiza ati « Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga. » Natanayeli aramusubiza ati « Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.» Yezu aramubwira ati « Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini ; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo. » Arongera aramubwira ati « Ndakubwira ukuri koko : muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.»
*Iryo ni Ijambo ry’Imana*