Ubuhamya bwa Valerie Yezu yakijije umugongo mu Ruhango

Ubuhamya bwa Valerie Yezu yakijije umugongo mu Ruhango
by

Kristu Yezu akuzwe Bavandimwe! ndagirango mbasangize kubyiza Yezu yankoreye ubwo twajyaga mumwiherero wa FAES wabaye le 17/3/2019. Nari maranye igihe ikibazo cy’umugongo. Ukambabaza cyane, nakwicara bikanga, ntakunyeganyega , nafashe imiti igabanya ububabare kugera ku nshinge biranga, ariko ubu bwa bubabare bwashize, ndunama ngakoropa bikemera, n’indi mirimo yose ndayikora ubu ntakibazo.Tugenda nari nabwiye Yezu ngo sintahire aho none yankijije!
Shimwa Yezu ! Ikindi rero, umukobwa Wanjye Feza yari yarangoreweho, namutukaga cyaneeee,nkakoresha amagambo mabi! nkabona ko ababaye kd akaza kubimbwira! Nagiye mu Ruhango rero nsaba inema yo kureka uwo muco, mbere ya réactions zanjye nkabanza nkamwumva, byakemutse byose umutima Wanjye watashyemo ibyishimo,ntamushiha!

Naramubabaje? Uwampa ngo amenye ko nahindutse !
Shimwa Yezu?
Valérie Faes


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *