AMASOMO:
Hoz 6,1-6
Zab 51(50)
Lk 18, 9-14
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Hozeya (Hoz 6,1-6)
Aba israheli barabwirana bati «Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu. Nyuma y’iminsi ibiri azaba yaduhembuye, ku munsi wa gatatu aduhagurutse, maze twibanire. Nidushishikarire kumenya Uhoraho, nta shiti, azatunguka nk’umuseke ukebye, azatugeraho ameze nk’imvura yuhira imyaka, mbese nk’uko imvura y’umuhindo isomya ubutaka. » Imana irasubiza iti “Yewe Efurayimu, nkugenze nte koko? Nawe Yuda, rwose nkugire nte? Urukundo rwanyu ni nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa ikime cyumuka ako kanya. Ni cyo gitumye rero mbahanisha abahanuzi, nkabicisha amagambo avuye mu kanwa kanjye, kandi urubanza rwanjye rukazabagwa gitumo nk’urumuri, kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 50(51), 3-4, 18-19, 20-21ab)
Inyik/ Icyo Uhoraho ashaka ni urukundo si ibitambo.
Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
maze unkize icyaha nakoze.
Igitambo cyanjye si cyo ushaka,
n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!
Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni,
maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu.
Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe,
ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk18, 9-14)
Yezu yongera guca uyu mugani, awucira bamwe bibwiraga ko ari intungane, bagasuzugura abandi bose. Nuko aravuga ati «Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha. Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose.’ Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ‘Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’ Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.