Inyigisho y’uyu munsi kuri 29/8/2017

by

Shalom

Turazirikana ivuka rya Yohani Batista mu ijuru
1. Imana ibwira Yeremiya ngo akenyere akomeze kandi agiye kuvugira Uhoraho
Kwamamaza iby’ingoma y’Imana bisaba ubutwari ku buryo benshi bahitamo kwicecekera
– ngo batiteranya
– ngo batamenya aho bahagaze
– ngo batagaragaza ibyo bemera ejo babirengaho abandi bakabakwena!
Wowe rero umenye ko ibyo wamenye ubigumanye waba uri umuhemu!

2. Humura ndagutabara. Uhoraho ntahemuka niba utumva imirindi ye ntugirengo arasinziriye! Izere n’ubwo waba uri mu icuraburindi ry’ibigeragezo!

3. Yohani Batisita yarafunzwe ariko ku bo yabwiye ukuri ntibaranyurwa! Herodiya yishimiye kumucisha umutwe!
– ariko se yibagiwe ukuri yabwiwe?
– yabonye amahoro?
– na we ibaze ahantu habaye umunsi mukuru umutsima ukaba umutwe w’umuntu?
Herodiya kuba mu kinyoma byatumye ucurama kandi ugundira umwijima!
Nyamuneka va mu cyaha niyo mahoro y’ukuri!

3. Herodiya yari yaribye umugabo utari uwe!
– mugabo uca inyuma uwo mwashakanye hinduka
– mugore wiba umugabo w’abandi hinduka
– musore na we nkumi uri mu busambanyi reka kwicuruza kuko umubiri wawe ni ingoro y’Imana! Iyubahe
– mubyeyi wibana ibereho mu budahemuka!
– na we wataye urugo rwawe garura ubwenge!

4. Mbega Herodi!
– kubuzwa Imana no kwiyemera
– kubuzwa Imana no kudashishoza
– kubuzwa Imana n’icyubahiro!
Icyampa ngo uyu munsi uhitemo kuba mu mucyo!

5. Yohani Batisita yapfiriye ukuri! Yanze akarengane!
– wowe se iyo ubona urengana ugaceceka ntuba wishe?
– wowe se urenganya undi mu bito cg binini uzatinya guca umutwe!
– wowe se wirengagiza ukuri uzabaho mu kinyoma kugera ryari?
Nta mahoro y’umunyabyaha kandi ujye wibuka ko Imana ireba ibyihishe byose.

Nkwifurije kurwanira ikiza n’ubwo waba udashyigikiwe na benshi!

Ugire umugisha w’Imana.
Sr Immaculée


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *