Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

March 12, 2025

Amasomo yo kwa gatatu w’icyumweru cyambere cy’Igisibo

Preacher:

GARUKIRA YEZU, KUNDA YEZU KANDI UMWIGANE.

AMASOMO N’INYIGISHO YO KUWA GATATU W’ICYUMWERU CYA I CY’IGISIBO, UMWAKA C W’IGIHARWE(KUWA 12/03/2025).

Abatagatifu: Yusitina, Inosenti wa 1, Ludoviko Oriyone, Yozafina, Magisimiliyani, Tewofano.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yonasi(Yon 3, 1-10).

1Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri riti 2«Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.» 3Yonasi arahaguruka maze ajya i Ninivi, akurikije ijambo ry’Uhoraho. Ninivi rero ikaba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari iminsi itatu. 4Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka.» 5Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira kuva ku mukuru kugeza ku muto. 6Rya jambo riza kugera ku mwami wa Ninivi, na we ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yambura igishura, yambara ikigunira, yicara mu ivu. 7Nuko batangaza muri Ninivi iteka ry’umwami n’abakuru bo mu gihugu, rivuga riti «Abantu n’inyamaswa n’amatungo, ari amaremare n’amagufi, ntibigire icyo birya, ntibirishe kandi ntibinywe n’amazi. 8Nibyambare ibigunira, baba abantu, zaba inyamaswa, nibitakambire lmana n’imbaraga zose, maze buri wese areke imigirire ye mibi, n’urugomo rwitwaza amaboko. 9Ninde wamenya niba Imana itahindura imigambi, umujinya ugashira mu mutima, maze ntitube tugipfuye?» 10lmana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 51(50), 3-4, 12-13, 18-19.

Inyikirizo: Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
maze unkize icyaha nakoze.

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,
Maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,
N’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: YOW 2, 12-13.

Uragasingizwa Nyagasani!
uharirwe icyubahiro, ububasha n’ubuhangange.
Uhoraho aravuze ati “Nimungarukire”
Uragasingizwa Nyagasani!

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 11, 29-32).

Muri icyo gihe, 29abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati «Ab’iyi ngoma ni abantu babi! Barashaka ikimenyetso; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa atari icya Yonasi. 30Nk’uko Yonasi yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma. 31Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni! 32Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

***************

INYIGISHO

Yezu Kristu akuzwe!

Yezu Kristu wapfuye akazuka, aje adusanga kuri uyu munsi yuzuye impuhwe ze z’igisagirane, kugira ngo akore ku mutima wacu maze aduhindure by’ukuri, aduhinduremo ituro rimunogeye We na Se na Roho Mutagatifu, bityo adutegure ku buryo nyabwo guhimbaza hamwe na We umunsi w’izuka rye ava mu bapfuye, Pasika ye Ntagatifu.

Uyu munsi rero mu ijambo rye, Nyagasani Yezu Kristu araduhamagarira guhinduka. Guhinduka! Guhinduka: Araduha urugero rw’Abanyaninivi n’Umuhanuzi Yonasi wabigishije umunsi umwe gusa maze ahasigaye bakarokora ubuzima bwabo bw’iminsi yose, ubuzima bwabo bw’iteka ryose. Dushobora kwibaza twebwe iminsi yose twigishijwe uko ingana, nyamara ariko tukanga tukanangira umutima. Ese mu by’ukuri twavuga ko twabuze iki? Twabuze iki kugira ngo duhinduke by’ukuri? Ni uko se tuyobewe ko umunyabyaha yaciriwe urwo gupfa? Noneho urabimenye. Icyaha gishyira urupfu. Bimenye nk’uko Umuhanuzi Yonasi yaburiye Abanyaninivi « Hasigaye iminsi 40 maze Ninivi ikarimbuka. Kubera ububi bwayo, ubugome, ubusambanyi bwayo, ubusinzi bwayo, induru zayo, ibitutsi byayo, inzangano zayo » Ese ubu ayo magambo aho yavugirwa hose ku isi, ntabwo byaba ari ukuri? Umugi wose umuntu yajyamo mu migi migari yo muri iyi si akavuga ati « Hasigaye iminsi 40 umugi ukarimbuka », biramutse ari ukuri koko, ko iyo minsi ibaze kuri ubwo buryo, kuko iyo minsi ishobora kuba ari uburyo bwo kuvuga, ibyo ari byo byose yaba 40, yaba 80, yaba800, yaba ibihumbi maga inani, ni nde mu batuye muri iyo migi yose uzarenza imyaka (reka tuvuge myinshi) 120?

Ariko se ntabwo twese dukwiriye kwakira Umuhanuzi Yonasi uyu munsi? Reka tuvuge ko dukwiriye kwakira Yezu Kristu utubwira ati « Ni mwisubireho » kuko ariya magambo Yezu yayasubiyemo na We kenshi, ahamagarira abantu guhinduka. Nk’uko wabisanga muri (Mariko 1, 14-15) ni ko Yezu yatangiye ubutumwa avuga ati « Ni mwisubireho. Igihe cyageze ni mwisubireho, ni muhinduke » cyangwa se muri (Luka 13, 1-9), aho bazaga bamubwira ko Pirato yari yishe abantu kandi barimo batura amaturo matagatifu, batura igitambo Uhoraho, amaraso yabo ayavanga n’amaturo baturaga! Ubundi abandi bagwiriwe n’umunara, abo bose barapfa nuko baza babimutekerereza maze Yezu aravuga ati « Na mwe nimutisubiraho muzapfa kimwe na bo. Mwibwira se ko bari babi kubarusha? Ni mutisubiraho muzapfa kimwe na bo»

Mu by’ukuri rero, igiha gasopo umunyabyaha nta n’ubwo ari amagambo y’abigisha cyangwa (…) ni icyaha ubwacyo. Icyaha ubwacyo kiriyama! kiriyamamaza ariko kikaniyama! Ni nde wagikozeho se ntikimukoreho? Icyaha? Ni nde wagikozeho ntikimukoreho ngo kimukoze isoni kimwereke rubanda? Ni nde? Ibyo ari byo byose uwo muntu arahirwa, uwo bishobora kuba byarabayeho. Kuko Mutagatifu Yohani Krizostomu we avuga ati « Hari abantu bakora ibyaha hanyuma barangiza bakavuga ngo ‘Ahaaa! bajya bavuga ngo ni ibyaha da! igihe nabikoreye nabaye iki ?’ »

Uwo Mutagatifu rero, yigishaga na we nyine ahamagarira abantu guhinduka, akabwira abo bantu ati « Yewe, mwebwe rero muragowe kurushaho, kuko Nyagasani yararebye asanga ububi bwanyu bukabije, ku buryo mudakwiriye guhanirwa imbere y’abantu cyangwa kumwarira imbere y’abantu, ahubwo muzamwarira imbere y’abamalayika ba shitani!» Urumva ko bikarishye kurushaho. Nk’aho bakabaye baraciriwe urwo gupfa.

Hahirwa rero umuntu ukora ku cyaha, ingaruka zigahita zimwiyereka akavuga ati « Eee! burya ni ibi nari ngiye (…) uzi ko narimo nkina n’urupfu ntabizi! Yeyeyeye! have have, ndashaka kubaho sinshaka gupfa. Iyi nzira ndayiretse kuva none »

Umuhanuzi Yonasi rero yaravuze iyo migi minini yo muri iki gihe, ikeneye ko Yezu Kristu yongera akayibwira. Akayibutsa ko ibyo irimo byanze bikunze biri mu kuyijyana mu rupfu kandi ntabwo (…) ni ejo bundi, mu gihe gitoya gusa. Humbya rimwe gusa, maze abo bose bigize ingunge mu gukora ibyaha, abo bantu bose bibwira ko ari uburyo bushya bavumbuye bwo kubaho maze birebere uko icyaha kica!

Yewe, ubanza uwahimba ikivugo cy’icyaha yavuga ati « Ndi icyaha ndi icyago ariko abantu ntibabizi! Muri nge hihishemo urupfu unkozeho ruramupfunda rukamupfumagura rukamupfunyika agapfupfagara! ariko ibyo byose ntaba abireba disi iyo ari kumwe nange! » Ariko se umugani wa wa wundi, tuzumva ryari? Ubu se koko ni ukuvuga ko tutazi ububi bw’icyaha? None turabura iki ngo tukireke? Imbaraga? Roho Mutagatifu arahari, Yezu Kristu arahari. Ni yo mpamvu ububasha bwe bukwinginga uyu munsi ngo wemere bugukoreremo, Emera Roho Mutagatifu akuyobore.

Guhinduka rero Yezu Kristu arabiguhamagarira, arabiduhamagarira twese uyu munsi kandi birihutirwa ntabwo ari ukubishyira ejo kuko ntabwo uzi ko uri buramuke. Kuko uramutse wigendeye muri iri joro, wafashe icyemezo cyo kureka ubwo busambanyi bwawe, ubwo businzi cyangwa se ibindi bibi ukora, ijuru waritahamo da! nka cya gisambo cyo ku musaraba! Kuko Nyagasani icyo ashaka ni uwo mutima wanze ibyo bibi, ahasigaye imbabazi akazikumenaho ubuziraherezo. « Ndakubabariye genda amahoro. Ibyo wakoze byose uko bingana kose bihindutse ubusa kubw’ububasha bw’amaraso yange matagatifu» ariko niba ushaka nyine ko icyo kibi kikugumamo, udashaka ko murekurana, muzafatana ubuziraherezo! urwo rupfu ruzagupfumbata ubuziraherezo nyine, rwajya rugusanga mu cyaha ukarwakira.

Yezu rero tumutege amatwi uyu munsi, ijambo rye turyakire. Ntabwo aje kudutera ubwoba, ahubwo aje kutuburira. Kugira ngo aho turi niba ari habi tuhave kandi birihutirwa, ni nonaha ntabwo ari ejo, nta n’ubwo ari no mukanya, Oya ni ubu, ni nonaha nyine! Nonaha, nonaha. Nonaha aka kanya n’aha hantu. Nonaha n’aha ngaha!

Kugira ngo rero guhinduka bishoboke, abantu bagombye kuba babwiwe nyine ukuri, nk’uko umuhanuzi Yonasi yakuvuze atitaye ku byo Abanyaninivi bari buvuge. Kwamamaza no kwamagana. Ese muvandimwe, hari ikibi waba ukora kitaramaganwa ku buryo uvuga uti «Yewe nta muntu wigeze ambwira ko ibi ari bibi»? Tuvuge ko ari uko bimeze da, ariko se mu mutima wawe nta kintu kigeze gisa n’aho kikuburiye ukagicecekesha?

Ibyo ari byo byose rero ujya guhinduka wese muri rusange, bituruka ku ijwi yumvise rimubwira riti « Rekera aho. Hagarara » Nk’uko Pawulo yavugaga ya magambo meza yo mu (Abanyefezi 5,14) « Kanguka wowe usinziriye. Haguruka uve mu bapfuye Kristu akumurikire » cyangwa se muri (Galati 5, 24-25) « Niba mubeshejweho na roho, ni muyoborwe na roho. Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi n’irari. Niba mubeshejweho na roho, ni muyoborwe na roho.»

Umuntu akumva nk’iryo jambo ati «Yajyajyajyajya, koko irari ryange rintsinde kubera iki? Uburakari bwange buntsinde? Ntabwo mbyemeye, ndabyanze. Nemeye ko Yezu Kristu ari We ugiye kunyobora muri Roho We Mutagatifu. Ndakwakiriye Yezu. Ibyo ndabiretse ndabizinutswe » Izo mbaraga zikura aho umuntu, agafata icyo cyemezo akeguka aho yari yaragandaye!

Ikindi rero kidufasha mu guhinduka kwacu usibye kuba twumvise abamagana ibyaha n’abigisha ibyiza, ni uko tubona ingero. Ese hari umuntu ufite ikibi yavuga ko abantu bose cyabatsinze ku buryo nta muntu n’umwe washobora kukireka? ati « None se ko abantu bose ari ko babaho, nange ni mundeke nikorere ibyange » Ni yo mpamvu mu Ivanjili nyine Yezu atwibutsa ati « Uriya mwamikazi w’amagepfo azacira urubanza ab’iyi ngoma cyangwa se Abanyaninivi koko bumvise abahamya b’icyo gihe. Ese twe koko ni ukuvuga ko nta bahamya twigeze duhura na bo? Ibyaha byose twiberamo wavuga ngo abantu bose byarabatsinze nta n’umwe? Ese niba ari n’uko bimeze abantu bose data kuri wowe baratsinzwe, wakwiganye Yezu da? Ariko si Yezu wenyine, hari n’abatagatifu. Kandi abo Batagatifu wenda bamwe ntibari kure yawe, cyangwa se bamwe murabana. Abo ngabo bavuga bati « Biriya twarabyanze kubera ko Yezu adukunda » Ariko abo ngabo ntushaka kubumva. Abo bose ku munsi w’urubanza, ni bo Nyagasani azakwereka: Ese abandi babiretse uri hehe? Uriya yagusize mu businzi bwawe mutarasangiraga? Uriya yagusize mu busambanyi atari wowe mwari mubumaranyemo imyaka n’imyaka? Yabuvuyemo wowe ureba hehe? Kuki utumvise ijwi rye ngo nawe unkurikire? Kuki utakurikije urugero rwe ?» Yezu ntazabura ingero atwereka. Ni yo mpamvu no muri iyi Vanjili abivuga.

Guhinduka kwacu na none, bidufasha iyo tugize abantu babidushishikariza. Nk’uko uriya mwami yabishishikarije Abanyaninivi, n’ubu dukeneye abantu, cyane cyane abaduhagarariye mu nzego za Kiliziya badushishikariza kandi bakaduha urugero mu kureka ibibi, bakaduha n’urugero. Ababyeyi bagaha urugero abana, abarezi bagaha urugero abo bigisha. Umuntu aba mu bantu bamuha ingero gutyo, aba afite amahirwe menshi kurushaho yo kugira ngo ahinduke kurushaho, n’ubwo n’uzaba yarabuze ingero ntacyo azitwaza. Kuko Yezu Kristu ni We rugero rwacu rukumbi kandi hari n’abo batagatifu nyine twese tutayobewe.
Ngaho rero muvandimwe mu izina rya Yezu Kristu, Roho Mutagatifu arakwinginze. Hinduka. Haguruka uve mu bapfuye. Izo ngeso zagushikamiye ntabwo zirusha Yezu imbaraga. Sa n’uwitsamuye maze wizibukire uti «Tse, ndahagurutse ibi ndabiretse » Yezu Kristu ni muzima nakubohore mu izina rye.

Yezu, Yezu mwiza wapfuye ukazuka, kubw’amasengesho ya Bikira Mariya, bohora bariya bose baboshywe n’ingeso mbi izo ari zo zose z’amoko yose, ububasha bw’umusaraba wawe, bw’amaraso yawe, bw’izina ryawe nibutsembe ingeso mbi mu bantu, bahagurutse abo bose bari barananiwe guhinduka, izina ryawe turisingize ubuziraherezo.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!

Padre JEREMIE HABYARIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top