Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo ya Missa yo kuwa kabiri w’icyumweru cya I cy’Igisibo
March 11, 2025

Amasomo ya Missa yo kuwa kabiri w’icyumweru cya I cy’Igisibo

Preacher:

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 55,10-11)

Uhoraho avuze atya:

10 Nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga,

11 ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye.
Iryo ni ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana

ZABURI

Zab 34(33), 4-5, 6-7, 16-17, 18-19

Inyikirizo: Uhoraho akiza intungane amagorwa yazo yose.

4 Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye, twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
5 Nashakashatse Uhoraho, aransubiza, nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.
6 Abamurangamira bahorana umucyo, mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
7 Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva, maze amuzahura mu magorwa ye yose.
16 Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane, amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.
17 Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi, kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.
18 Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva, maze akazikiza amagorwa yazo yose.
19 Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse, akaramira abafite umutima wihebye.

Amagambo yo mu Ivanjiri ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 6, 7-15)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi,maze arababwira ati

7 “Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza.

8 Ntimukagenze nka bo; kuko So azi neza icyo mukeneye, na mbere y’uko mukimusaba.

9 Mwebwe rero mujye musenga, mugira muti: Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe,

10 Ubwami bwawe nibuze, icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru.

11 Ifunguro ridutunga uriduhe none.

12 Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

13 Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.

14 Koko, nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu.

15 Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu.

Iyo ni Ivanjiri ntagatifu.

Uragasingizwa Kristu


SHALOM. YEZU NTAHUTAZA!
Hari igihe umuntu aba yifitemo amahane agashaka no kuyagira kuri Yezu. Ntiyiyumvishe impamvu akunda bose ababi n’abeza.
Nyamara ingoma y’ijuru ni iy’amahoro.
Ntushobora guhitamo inzira ijya mu ijuru utiyemeje kubiba amahoro.
Ubundi se igihe wacumuriye ko utarimbutse?
Ko utahanwe ngo bose babibone!
Ni uko Imana ikora. ntihutaza umunyabyaha ahubwo ihora imushaka ngo akire.
Nawe jya uyigana.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(10/3/2025)


SHALOM. URAMUTSE WUMVISE!
Abantu basigaye barigize ba bamenya bagasobanura n’ibyo batumva.
Aho kwiyerekezaho bagatunga abandi agatoki.
Buri wese yirebye hari ibyahinduka.
Hari igihe umuntu yumva ubutumwa bwiza akumva bureba abandi.
Ivanjiri yasomwa uti iyi ni iya kanaka. Ijambo ryakwigishwa uti ikibabaje ni uko kanaka ataje. Utekereza ko wowe ntacyo ufite cyo guhindura?
Tega amatwi wemere ko ijambo ubwirwa ari iryawe. Ntukanangire umutima ahubwo urebe mu kuri kuko ryo ntirimanukira ubusa.
Ntabwo Imana ivuga nta mpamvu. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 11/3/2025
Iz 55, 10-11
Zab 33
Mt 6, 7-15
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top