Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya Mbere cy’Igisibo
March 10, 2025

Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya Mbere cy’Igisibo

Preacher:

Isomo rya mbere : Abalevi 19, 1-2.11-18

1 Uhoraho abwira Musa ati

2 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane.

11 Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge.

12 Ntuzarahize izina ryanjye mu binyoma, kuko waba usuzuguye izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho.

13 Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye.

14 Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho.

15 Nimuca imanza ntimukaziyobye ngo mubere umukene cyangwa umukire, ahubwo mujye mukiranura bagenzi banyu mukurikije ubutabera.

16 Uzirinde gusebya umuryango uvukamo, kandi ntuzashinje mugenzi wawe icyaha cyamucisha umutwe. Ndi Uhoraho.

17 Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mugenzi wawe nacumura, ntuzatinye kumuhana kugira ngo hato atazavaho agupfana.

18 Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi Uhoraho.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Kuzirikana : Zab 19 (18), 8, 9, 10, 15

Inyik/Amagambo yawe Nyagasani, aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,
rikaramira umutima.
Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri.
Abacisha make akabungura ubwenge.

Amateka y’Uhoraho araboneye,
akanezereza umutima;
Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,
akamurikira umuntu.

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,
kigahoraho iteka ryose
Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,
byose biba bitunganye.

Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,
nibijye bikunogera, Wowe Uhoraho,
Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!

Ivanjili Ntagatifu : Mt 25, 31-46

Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye agira ati

31 «Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo.

32 lbihugu byose bizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene.

33 Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso.
34 Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe ati “Nimuze abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa;

35 kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira;

36 nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba.”

37 Nuko intungane zizamusubize ziti “Nyagasani, twakubonye ryari ushonje maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa;

38 uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika;

39 urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?”

40 Nuko Umwami azabasubize ati “Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.”

41 Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso ati “Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be;

42 kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa;

43 naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.”

44 Nuko abo na bo bazamubaze bati “Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?”

45 Nuko azabasubize ati “Ndababwira ukuri: ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.”

46 Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. IZI BYOSE!
Ntukihebe cyangwa ngo urangwe n’amaganya.
Uhoraho akuzi wese.
Azi ibyawe ndetse na bimwe byihishe.
N’ibyo wibagiwe bimuhora imbere.
Nta cyawe atazi kandi adafitiye igisubizo.
Nubona byose bicecetse ntuzibeshye ko ntakiri gukorwa.
Ntabwo ari induru igaragaza ko ibintu bikorwa.
Mu mutuzo ibihingwa biramera.
Ubuzima buravuka ubundi bugatambuka.
Iminsi irahita indi ikaza.
Ubona nta kidasanzwe nyamara ibitangaza bihoraho.
Imana ikwiyereke kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(9/3/2025)


SHALOM. UBE INTUNGANE!
Igipimo cy’ubutungane ni Imana ubwayo. Ntukarebere ku bantu kuko hari ubwo bakuyobya. Ntukanisuzume ugendeye ku migambi y’abantu kuko kenshi iba ihengamye.
Niba rero warabisabwe kuba intungane ni uko bishoboka. N’ubwo uba mu isi yanduye wowe ushobora kuba mwiza.
Ntawiha ubutungane ahubwo arabuharanira.
Ibikorwa rero ukora bizahamya uwo ukorera. Ababi bakorera Sekibi. Naho abeza bakorera Imana kuko ni yo butungane bwuzuye.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 10/3/2025
Lev 19, 1-2.11-18
Zab 18
Mt 25, 31-46
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top