Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

March 24, 2025

Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya 3 cy’Igisibo

Preacher:

Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya 3 cy’Igisibo

Isomo rya mbere : 2 Abami 5, 1-15a

1Nahamani, umugaba w’ingabo z’umwami wa Aramu, yari umuntu wemerwa cyane na shebuja, ari umutoni we, kuko ari we Uhoraho yakoresheje agaha Aramu gutsinda. Ariko uwo mugabo w’intwari yari umubembe. 2Umunsi umwe Abaramu bari bateye mu gihugu cya Israheli bagiye kunyaga, bahavana umwana w’umukobwa ari imbohe, bamushyira umugore wa Nahamani amugira umuja we. 3Abwira nyirabuja ati «Yewe, iyaba databuja yashoboraga gusanga umuhanuzi w’i Samariya! Nta kabuza yamukiza ibibembe bye.» 4Nahamani ajya kumenyesha shebuja amagambo umukobwa waturutse mu gihugu cya Israheli yavuze. 5Umwami wa Aramu aramubwira ati «Genda! Ndandikira umwami wa Israheli ibaruwa. » Nahamani aragenda ajyana amatalenta cumi ya feza, amasikeli ibihumbi bitandatu ya zahabu, n’imyambaro cumi yo kujya ahindura. 6Ashyikiriza umwami wa Israheli urwandiko rwavugaga ngo «Mu gihe uru rwandiko ruzaba rukugezeho, uzamenye ko nkoherereje umugaragu wanjye Nahamani, kugira ngo umukize ibibembe arwaye.» 7Umwami amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyambaro ye avuga ati «Ese ndi Imana yica kandi igakiza, kubona uriya mugabo anyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe? Nimumenye neza kandi mubirebe: arashaka kunyendereza!»

8Elisha, umuntu w’Imana, amaze kumenya ko umwami wa Israheli yashishimuye imyambaro ye, amutumaho agira ati “Ni iki cyatumye ushishimura imyambaro yawe? Nyoherereza Nahamani uwo, maze azamenye ko muri Israheli hari umuhanuzi!” 9Nahamani azana n’amafarasi ye n’igare rye, maze ahagarara mu muryango w’inzu ya Elisha. 10Elisha amutumaho umuntu wo kumubwira ngo «Genda! Wiyuhagire muri Yorudani incuro ndwi, uri busubirane umubiri mutaraga maze ukire ibibembe.» llNahamani ararakara, agenda avuga ati “Nibwiraga ko ari busohoke akajya ahagaragara, maze akambaza izina ry’Uhoraho Imana ye, agashyira ikiganza cye aharwaye akankiza ibibembe. 12Ese imigezi y’i Damasi ari yo Ebana na Paripari, ntitambutse kure amazi yose ya Israheli?

Sinashoboraga se kwiyuhagiramo ngakira? Arahindukira agenda arakaye. 13Abagaragu baramusanga, bamubwira bati «Mubyeyi! lyaba umuhanuzi yagutegetse gukora ikintu gikomeye ntuba wagikoze ? Nkanswe kukubwira ngo genda wiyuhagire urakira!» 14Nuko Nahamani aramanuka ajya kuri Yorudani, yibira mu mazi incuro ndwi nk’uko yabitegetswe n’umuntu w’Imana. Umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, maze akira ibibembe.

15aNahamani asubira ku muntu w’Imana, abantu be bamushagaye. Agezeyo arinjira, amuhagarara imbere maze aramubwira ati “Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri lsraheli.”

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Kuzirikana : Zab 42 (41),2, 3 ; 43 (42),3,4

Inyik/ Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana nyir’ubuzima; Mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana?

 

Uko impara yahagira ishaka amazi afutse,
ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye.

Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima;
mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana?

Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe,
bijye binyobora inzira,
maze bizangeze ku musozi wawe mutagatitu,
aho Ingoro yawe yubatse.

Ubwo nzegera urutambiro rw’Imana,
nsange Imana nkesha umunezero wose;
maze Uhoraho Mana yanjye ngusingize,
ngucurangira inanga.

Ivanjili Ntagatifu : Luka 4, 24-30

Muri icyo gihe, Yezu yari mu isengero ry’i Nazareti, arababwira ati 24”Ndababwira ukuri : nta muhanuzi ushimwa iwabo. 25Ndababwiza ukuri rwose: hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose; 26nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. 27Hari kandi n’ ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’ umwe wakijijwe uretse Nahamani w’Umusiriya.” 28Abari mu isengero bumvise ayo magambo, bose barabisha, 29nuko bahagurukira icyarimwe bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. 30Nyamara we abanyura hagati arigendera.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top