Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

March 25, 2025

Amasomo yo ku munsi Mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana 25 /03/2025 )

 Amasomo yo ku munsi Mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana( Kuwa 25 Weurwe buri mwaka)

Isomo rya mbere: Izayi 7,10-14; 8,10

Uhoraho arongera abwira Akhazi, ati «Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» Nuko Izayi aravuga ati
«Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi!
Mbese ntibibahagije kunaniza abantu,
kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye?
Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso:
Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu,
maze akazamwita Emanuweli.
Nimujye imigambi, ariko izapfa ubusa.
Muvuge ayo mushatse yose, ariko nta cyo bizabamarira,
kuko «Imana turi kumwe».

Iryo nijambo ry,Imana

Ivanjili: Luka 1,26-38

Hahise amezi atandatu, Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya. Malayika aza iwabo, aramubwira ati «Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe.» Yumvise ayo magambo, arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.» Nuko Mariya abwira Malayika, ati «Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?» Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana. Dore Elizabeti mwene wanyu, na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu, kandi ubundi yitwaga ingumba, koko nta kinanira Imana.» Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

 SHALOM. WIMENYE!
Burya kuba iwacu biratugora. Usanga umuntu atuye hanze ye.
Kwisura biragorana.
Ushimishwa no gukubura iw’abandi wowe wicaye mu mwanda. Nyamara iyo utiyizi ntunakura.
Iyo utiyizi ntunamenya igikwiye.
Iyo utiyizi uhora witwerera iby’abandi wenda bitaruta n’ibyawe.
Kwimenya ni intangiriro y’ubwenge. Reka kwihunga kuko umunezero utangira iyo umenye ukibanira neza. Tinyuka uture muri wowe uhakore ikicaro kikunezeza.
Ntugasitare.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(24/3/2025)
 SHALOM. UMWIJIMA UVUYE MU NZIRA!
Isi niyishime kuko inkuta z’umwijima zose zaguye!
Ikimenyetso cy’uko umucunguzi yaje cyagaragaye. Isi yose nta n’umwe uhejwe yabonye urumuri.
Usibye uwahitamo umwijima naho ubundi umuntu wese ubishaka yahirwa kuva none kuko ntawabasha
guhagarika urumuri.
Nk’uko nta zuba ryava ngo umuntu akomeze gutitizwa n’imbeho ni ko nta n’ushaka umukiro uzawubura.
Ngaho kingura maze uhobere ubuzima.
Utarake kuko Imana yo mu ijuru yaje kugusura kandi kuva ubu izabana nawe ubuzima bwawe bwose.
Koko urahiriwe.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 25/3/2025
Iz 7,10-14; 8,10
Zab 49
Heb 10, 4-10
Lk 1, 26-38
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top