Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

March 29, 2025

 AMASOMO  YO KUWA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA III CY’IGISIBO(KUWA 29/03/2025).

 AMASOMO  YO KUWA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA III CY’IGISIBO(KUWA 29/03/2025).

Abatagatifu: Rudolfi, Ositazi.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Hozeya(Hoz 6, 1-6).

Aba israheli barabwirana bati «Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu. Nyuma y’iminsi ibiri azaba yaduhembuye, ku munsi wa gatatu aduhagurutse, maze twibanire. Nidushishikarire kumenya Uhoraho, nta shiti, azatunguka nk’umuseke ukebye, azatugeraho ameze nk’imvura yuhira imyaka, mbese nk’uko imvura y’umuhindo isomya ubutaka. » Imana irasubiza iti “Yewe Efurayimu, nkugenze nte koko? Nawe Yuda, rwose nkugire nte? Urukundo rwanyu ni nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa ikime cyumuka ako kanya. Ni cyo gitumye rero mbahanisha abahanuzi, nkabicisha amagambo avuye mu kanwa kanjye, kandi urubanza rwanjye rukazabagwa gitumo nk’urumuri, kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 51(50), 3-4, 18-19, 20-21.

Inyikirizo: Icyo Imana ishaka ni urukundo si ibitambo.

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagurehop ibyaha byanjye.
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
maze unkize icyaha nakoze.

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,
n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni,
maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu.
Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe,
ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu, maze bazaturire ibimasa ku rutambiro rwawe.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI. ZAB 95(94), 8.

Amagambo yawe Nyagasani, aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu, ahubwo twumve ijwi ry’Uhoraho.

Amagambo yawe Nyagasani, aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 18, 9-14).

Muri icyo gihe, Yezu yongera guca uyu mugani, awucira bamwe bibwiraga ko ari intungane, bagasuzugura abandi bose. Nuko aravuga ati «Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha. Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose.’ Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ‘Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’ Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

 SHALOM. IYO UTAHABA!
Byari kuba bikomeye kubaho udafite Imana.
Ubuzima bwari kuba bubishye.
Wari kubaho nta ntego ugira.
Wari kubaho utazi impamvu.
Wari kubaho utazi aho ujya.
Wari kubaho ugowe kandi ugora abandi.
Ubu rero nezerwa kuko hari byinshi bitakugezeho kubera ukwemera.
Hari ibyo washoboye utari gushobora.
Hari aho wabaye utari kuba.
Hari aho wageze utari kuzigera ugera.
Hari ibyo wumvise utari kuzigera wumva.
Koko iyo Imana itahaba ubu uba uri undi muntu. None muri kumwe yakubereye byose. Nisingizwe.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(28/3/2025)
 SHALOM. NIMUZE!
Igihe kiragenda kandi ntigisubira inyuma.
Iyo utakaje igihe uba utakaje amahirwe. Turi mu rugendo rugana ijuru ariko usanga abantu barangaye kuko isi yabatwaye umutima.
Umuntu yumva afite umwanya kandi akawukoramo ubusa.
Iyo umwibukije akubwira ko bitakureba kandi tubereyeho kuzuzanya.
Ijwi ry’Imana riracyaguhamagara ngo uyisange ikubohore.
Yihe ibikuboshye ikubohore.
Ntuzifuze kuba aho itari kuko ni yo buzima.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 29/3/2025
Hoz 6, 1-6
Zab 50
Lk 18, 9-14
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top