Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

March 31, 2025

 Amasomo yo kuwa mbere w’ icyumweru cya 4 cy’Igisibo

 Amasomo yo kuwa mbere w’ icyumweru cya 4 cy’Igisibo

Isomo rya mbere : Izayi 65,17-21

Uhoraho aravuze ati 17«Dore ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya; bityo ibya kera byoye kuzibukwa ukundi, kugeza ubwo bitagitekerezwa. 18Ahubwo ibyo ngiye kurema ni ibyishimo n’umunezero bizahoraho, kuko umunezero nzarema ari Yeruzalemu, ibyishimo bikaba abaturage bayo. 19Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu, nsagwe n’ibyishimo kubera umuryango wanjye. Ntihazongera kumvikana amarira n’imiborogo. 20Ntihazongera gupfa uruhinja rw’iminsi mike, cyangwa se umusaza utagejeje ku gihe cye; kuko uzapfa ari muto, azaba amaze nibura imyaka ijana, utazagera ku myaka ijana azaba yaravumwe. 21Bazubaka amazu bayaturemo, bahinge imizabibu barye imbuto zayo.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Kuzirikana : Zab 30 (29), 2a.3-4, 5-6, 9.12a.13

Inyik/ Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.

Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.
Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye maze urankiza;
Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,
maze ungarurira kure nenda gupfa.

Nimucurangire Uhoraho mwebwe abayoboke be,
Mumwogeze muririmba ubutungane bwe;
kuko uburakari bwe butamara akanya,
naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka.

Ijoro ryose riba amarira gusa,
ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.
Ni bwo rero Uhoraho ngutabaje,
ntakambira Umutegetsi wanjye;
nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino.
Uhoraho, Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.

Ivanjili Ntagatifu : Yohani 4, 43-54

Muri icyo gihe, 43Yezu yamaranye iminsi ibiri n’Abanyasamariya, ava aho ajya mu Galileya. 44Yari yigeze kwemera ubwe ko ari nta muhanuzi wubahwa mu gihugu avukamo. 45Nuko agera mu Galileya, Abanyagalileya bamwakira neza, kuko bari babonye ibyo yari yakoreye i Yeruzalemu byose ku munsi mukuru; na bo bari bagiye mu munsi mukuru. 46Yezu agaruka rero i Kana ka Galileya, aho yari yahinduye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w’ibwami wari urwaje umwana. 47Yumvise ko Yezu yavuye mu Yudeya akaza mu Galileya, aramusanganira, aramwinginga ngo aze amukirize umwana kuko yari agiye gupfa. 48Yezu aramubwira ati «Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza ntimwemera».

49Umutware aramubwira ati «Nyagasani, banguka umwana wanjye atarahwera.» 50Yezu aramusubiza ati “Genda, umwana wawe ni mutaraga.” Uwo muntu yemera ijambo Yezu amubwiye, aragenda. 51Abaye agitirimuka, abagaragu be baramusanganira, bamubwira ko umwana we ari muzima. 52Ababaza igihe yoroherewe, baramusubiza bati ”Ni ejo ku isaha ya karindwi, ni bwo umuriro wamuvuyemo.” 53Se w’umwana amenya ko kuri iyo saha, ari bwo Yezu yamubwiraga ko umwana we ari mutaraga. Nuko aremera hamwe n’urugo rwe rwose. 54lcyo kiba ikimenyetso cya kabiri. Yezu yagikoze avuye mu Yudeya, agarutse mu Galileya.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

 SHALOM. GIRA UMUGISHA!
Waremewe kwishima.
Ntukigunge kuko ibyishimo birasangirwa.
Izere abandi kuko ni ingufu wahawe.
Nubabara ntukabitaze.
Niwishima ntukabihenureho.
Nurira uge wemera ko baguhoza.
Kubaho ni ukwegera abandi.
Burya kububaha ni ukwiyubaha.
Undi akwereka uwo uri we. Burya uba wenyine ntamenya ibyiza afite kuko ntawe ubimubwira.
Kingura umutima kuko kuwufunga birica. Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(30/3/2025)
SHALOM. NYAGASANI ARAHOZA!
Ni we wenyine wumva neza ububabare bwawe.
Ntakwibagirwa na rimwe.
Ntabwo akwitiranya n’abandi.
Ntabwo yigiza nkana.
Ntabwo ahuga kuko atakwitayeho.
Ntabwo asuzugura ibikubabaje cyangwa ngo abikerense.
Ariko ajya yemera ko unyura aho yanyuze ngo nawe uhinduke igitambo.
Burya mu bubabare hari icyo wiga gisumba icyo watakaje. Imana ubwayo izagusana iguhoze kandi igutume. Uhore gusa uyiteze amatwi maze wigire mu byo unyuramo. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 31/3/2025
Iz 65, 17-21
Zab 29
Yh 4, 43-54
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top