Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

April 1, 2025

Amasomo yo ku wa Kabiri w’icyumweru cya 4 cy’Igisibo

 Amasomo yo ku wa Kabiri w’icyumweru cya 4 cy’Igisibo

ISOMO RYA MBERE: Ezekiyeli 47,1-9.12

Igihe Uhoraho yariho ambonekera, umuntu wanyoboraga 1aranjyana no ku muryango w’Ingoro, nuko mbona amazi yavubukaga munsi y’igitabo cy’umuryango w’Ingoro, aherekera mu burasirazuba, kuko Ingoro nyine yarebaga mu burasirazuba. Ayo mazi yatembaga agana iburyo bw’lngoro, akanyura mu majyepfo y’urutambiro. 2Uwo muntu aransohokana anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru, antambagiza aho hanze kugeza ku irembo ryo hanze ryarebaga mu burasirazuba; ndebye mbona ya mazi atemba agana iburyo. 3Ubwo wa muntu agenda yerekeje mu burasirazuba, apima imikono igihumbi akoresheje umugozi yari afite mu ntoki; hanyuma aranjyana anyambutsa ya mazi yangeraga ku bugombambari. 4Arongera apima indi mikono igihumbi, ari na ko anyambutsa ya mazi yangeraga noneho mu mavi. Arakomeza apima indi mikono igihumbi, anyambutsa ya mazi yangeraga mu rukenyerero. 5Hanyuma apima indi mikono igihumbi, noneho ya mazi aba abaye umugezi ntagishoboye kwambuka, kuko amazi yari yiyongereye aba maremare, aba mbese uruzi rutavogerwa. 6Nuko arambwira ati «Mwana w’umuntu, urabibonye se?» Hanyuma aranjyana no ku nkombe y’umugezi. 7Igihe mpindukiye mbona ku nkombe zombi z’umugezi hari ibiti byinshi cyane.
8Wa muntu arambwira ati “Ariya mazi aratemba agana mu ntara y’iburasirazuba, akamanukira muri Araba maze akiroha mu nyanja y’Umunyu; yamara kuyirohamo, amazi yayo agahinduka meza. 9Ikinyabuzima cyose kizaba kiri aho uwo mugezi unyura kizabaho; amafi azaba menshi cyane, kuko aho ayo mazi yinjiye ayo ahasanze aba meza, n’ubuzima buzasagambe aho uwo mugezi uzanyura hose. 12Ku nkombe zombi z’umugezi hazamera amoko yose y’ibiti byera imbuto ziribwa, amababi yabyo ntazigera arabirana, n’imbuto zabyo ntizizahundura. Bizajya bihora byera buri kwezi, bibikesha aya mazi avubuka mu Ngoro. Imbuto zabyo bazazirya, naho amababi bayakuremo umuti.”

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI 46 (45),2-3,5-6, 8-9a.10a

Inyik/ Uhoraho, Umugaba w’ingabo ari kumwe natwe!

Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu,
ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage.
Ni cyo gituma tutagira ubwoba n’aho isi yabirinduka,
cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja.

Ariko hari uruzi rwagabye amashami,
agahimbaza umurwa w’Imana,
n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubutagatifu.
Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana;
lmana iwutabara kuva bugicya.

Uhoraho, Umugaba w’ingabo ari kumwe natwe,
lmana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye!
Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze,
ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi.

 

IVANJILI: Yohani 5, 1-16

Muri icyo gihe, 1haba umunsi mukuru w’Abayahudi, Yezu aboneza ajya i Yeruzalemu. 2Aho i Yeruzalemu hafi y’irembo ry’ intama, hari icyuzi cyitwa Betesida mu gihebureyi, kikagira amabaraza atanu. 3Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi batabarika barimo impumyi, abacumbagurika n’ibirema; (bose bategereje ko amazi yibirindura. 4Kuko rimwe na rimwe, umumalayika yamanukaga muri icyo cyuzi akabirindura amazi, maze utanze abandi kuyajyamo akimara kubirinduka, agakira indwara arwaye iyo ari yo yose). 5Aho ngaho rero hari umuntu wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani. 6Yezu abonye uwo murwayi aryamye, amenya ko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati «Urashaka gukira?» 7Umurwayi aramusubiza ati “Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo nsanga undi yamanukiyemo.” 8Yezu aramubwira ati”Haguruka, ufate ingobyi yawe maze ugende” 9Ako kanya uwo muntu arakira, yegura ingobyi ye aragenda.
10Uwo munsi hari ku isabato. Abayahudi babwira uwakijijwe bati «None ni umunsi w’isabato: nta burenganzira ufite bwo kwikorera ingobyi yawe.» 11Arabasubiza ati “Uwankijije ni we wambwiye ngo nimfate ingobyi yanjye maze ngende.” 12Baramubaza bati “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo fata in…

 SHALOM. WIRINDE!
Irinde guhemuka n’igihe ubifitemo inyungu.
Kuba umuntu w’inyangamugayo biguha kwizerwa.
Burya si amafranga atuma abandi bakwizera ahubwo ni ubumuntu ubagaragariza.
Kwita ku bandi ukabaha agaciro bikugira umwizerwa.
Ntawe ubigura cyangwa ngo abyihe.
Uko witwara rero bituma abandi bakubaha.
Nta kintu na kimwe umuntu akora kitamugiraho ingaruka.
Ukoze neza bimuha amahoro.
Ukoze nabi nawe bimuzanira induru.
Ibyo kandi si ngombwa ngo bibe bigaragara inyuma kuko umuntu ahera imbere. Utangira umungwa mu mutima ukazasoza n’umubiri ubigaragaje.
Ntukanduranye.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(31/3/2025)
 SHALOM. AZAGUTUNGA!
Mu ngoro y’Imana haganje ibyiza ariko bamwe ntibabizi.
Abandi barabihinyura bakageza aho barwara bwaki kandi ibibatunga bihari.
Haguruka wiyambure ibidashinga ushake ijuru.
Uzahabwa byose kandi umutima wawe uzanezerwa.
Ukuntu umuntu atagaguza ibye yigurira ibimwica.
Ukanywa inzoga kugeza ziguteye uburwayi.
Ugasambana kugeza ucanganyikiwe ndetse n’indwara rugeretse.
Ukarara udasinziriye ucura imigambi mibi.
Ukagurira abagiranabi ngo mufatanye gucumura. Ibyo byose ni ibukubuza amahoro kandi urarenga ukabitangaho utwawe. Ngaho rero iyemeze inzira nshya ukorere Imana. Izagutungisha ibyiza bidashira.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 1/4/2025
Ezk 47,1-9.12
Zab 45
Yh 5, 1-16
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top