Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

April 2, 2025

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya IV cy’Igisibo

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya IV cy’Igisibo

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 49, 8-15).

8 Dore ibyo Uhoraho abwira Umugaragu we: «Igihe cy’ubutoneshwe naragusubije, ku munsi wo gukizwa naragutabaye, ndaguhanga, nkugenera kuvugurura isezerano nagiranye n’imbaga nyamwinshi, kugira ngo mbyutse igihugu, maze nsubize iminani abari barayinyazwe. 9 Imfungwa nzazibwire nti «Nimusohoke» n’abari mu mwijima nti «Nimujye ahabona.» Iruhande rw’inzira bazahabona ubwatsi, ku misozi yose y’agasi, bazahagire urwuri. 10 Inzara n’inyota ntibizabica, icyocyere cy’umusenyi cyangwa izuba ntibizabageraho; kuko ubakunda bihebuje azabayobora, akaberekeza ku masoko y’amazi afutse. 11 Ku misozi yose nzahahanga inzira, n’imihanda yanjye nyabagendwa iringanizwe. 12 Ngabo baraje, baturutse iyo bigwa, bamwe mu majyaruguru no mu burengerazuba, abandi baturutse mu gihugu cya Asuwani. 13 Ijuru nirivuze impundu, isi nisabagire, imisozi itere indirimbo z’ibyishimo, kuko Uhoraho yahumurije umuryango we, abakozwaga isoni, akabereka urukundo rwe. 14 Siyoni yaravugaga iti «Uhoraho yarantereranye, Nyagasani yaranyibagiwe.» 15 Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa ? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye ? Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa.

Iryo ni ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana

ZABURI

Zab 145(144), 8-9, 13cd-14, 17-18.

Inyikirizo: Uragasingizwa Nyagasani, wowe munyampuhwe n’umunyaneza.

8 Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza, atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
9 Uhoraho agirira bose ibambe, maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

13cd Uhoraho ni mutabeshya, akaba indahemuka mu byo akora byose.
14 Uhoraho aramira abagwa bose, abunamiranye akabaha kwemarara.

17 Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose, akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
18 Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza, hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.

IVANJIRI

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani(Yh 5, 17-30).

Muri icyo gihe, amaze gukiza umuntu ku isabato, 17 Yezu abwira Abayahudi ati «Kugeza ubu Data arakora, nanjye ngakora.» 18 Ayo magambo atuma Abayahudi barushaho gushaka impamvu yo kumwica, batamuziza gusa ko yicaga isabato, ahubwo bamuziza kandi ko yavugaga ko Imana ari Se, akiringaniza n’Imana. 19 Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Mwana nta cyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze, na Mwana aragikora. 20 Koko rero Data akunda Mwana, kandi amwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka ibirushije ibi ngibi maze muzatangare. 21 Uko Data azura abapfuye kandi akabeshaho, ni na ko Mwana abeshaho abo yishakiye. 22 Nyamara Data nta we acira urubanza; imanza zose yazeguriye Mwana, 23 kugira ngo bose bubahe Mwana nk’uko bubaha Data. Utubaha Mwana ntiyubaha na Data wamwohereje. 24 Ndababwira ukuri koko: uwumva ijambo ryanjye kandi akemera n’Uwantumye, agira ubugingo bw’iteka kandi ntazacirwa urubanza, ahubwo aba avuye mu rupfu yinjiye mu bugingo. 25 Ndababwira ukuri koko: igihe kiregereje ndetse tukirimo, maze abapfuye bakazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, kandi abaryumvise bakazabaho. 26 Uko Data yifitemo ubugingo, ni na ko yahaye Mwana kwigiramo ubugingo. 27 Kandi amuha ububasha bwo guca imanza, kuko ari Umwana w’umuntu. 28 Ibyo ntibibatangaze, kuko igihe cyegereje, maze abari mu mva bose, bazumve ijwi rye. 29 Nuko abazaba barakoze neza, bazazukire kubaho, naho abazaba barakoze nabi, bazukire gucirwa urubanza. 30 Nta cyo nshobora gukora ku bwanjye. Nca urubanza nkurikije ibyo numvise, kandi urubanza rwanjye ntirubera; kuko ndakurikiza ugushaka kwanjye, ahubwo nkurikiza icyo Uwautumye ashaka.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

Uragasingizwa Kristu

 SHALOM. AGACIRO KAWE!
Ni wowe wa mbere ukazi. Ntukirirwe urira ngo bakakwambuye ahubwo jya ukomeza ugaragare nk’ugafite kuko ntawe ufite ububasha bwo kukakwambura.
Uhore uhagaze ku byo wemera kandi ube wanabisobanura. Nta soni ukwiye kugira zo kuba wowe. Uri ikinege imbere y’Imana kandi amateka yawe yagize umwihariko.
Ntugasitare.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(1/4/2025)
 SHALOM. KIRAZIRA!
Abantu iyo bageze mu bibazo batangira kuvuga ko Imana yabataye cyangwa yabakuyeho amaboko. Ariko se ibikoze waba ukibasha no kuvuga?
Ubimenye rero ko ibyo bidashoboka. Niba umubyeyi usanzwe akunda abana be ni gute uwakuremye yakwibagirwa?
Ntibiteze kubaho kuko uri uw’agaciro kandi izina ryawe rirashinganye.
Imana igufitiye igishyika kuruta icy’ababyeyi beza bose wamenye. Jya uyizera kuko igufiteho umugambi mwiza. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 2/4/2025
Iz 49, 8-15
Zab 144
Yh 5, 17-30
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top