Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

April 14, 2025

 Amasomo yo Kuwa mbere Mutagatifu

 Amasomo yo Kuwa mbere Mutagatifu

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 42, 1-7).

1 Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye ; azagaragariza amahanga ubutabera, 2 ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira. 3 Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi nta kabuza, azagaragaza ubutabera. 4 We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye. 5 Nguko uko avuze Uhoraho, Imana, we waremye ijuru akaribambika, akarambura isi n’ibiyiriho byose, ibiyimeraho akabiha guhumeka, agaha n’umwuka abayigendaho bose. 6 Ni jye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza, ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga, no kuba urumuri rw’amahanga, 7 kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.

Iryo ni ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana

ZABURI

Zab 27(26), 1, 2, 3, 13-14.

Inyikirizo: Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye, ni nde wantera ubwoba?

1 Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye, ni nde wantera ubwoba? Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye, ni nde wankangaranya?

2 Igihe abagiranabi bampagurukiye kugira ngo bandye mbona, abo banzi banjye bandwanya, ni bo ahubwo badandabirana, bakitura hasi!

3 Kabone n’aho igitero cyose cyaza, kigashinga ingando kinyibasiye, umutima wanjye nta bwoba wagira na busa; n’aho intambara yarota, nakomeza kwizera.

13 Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho, mu gihugu cy’abazima.
14 Ihangane, wizigire Uhoraho, ukomeze umutima, ube intwari! Rwose, wiringire Uhoraho!

IVANJIRI

Amagambo yo mu Ivanjiri Ntagatifu uko yanditswe na Yohani(Yh 12, 1-11).

1 Hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba, Yezu agaruka i Betaniya, aho Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga. 2 Bahamuzimanirira ibya nimugoroba. Marita ni we waherezaga, naho Lazaro ari mu basangiraga na we. 3 Nuko Mariya areba incuro y’amavuta y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane, ayasiga ibirenge bya Yezu, abihanaguza umusatsi we, maze umubavu utama mu nzu yose. 4 Ni bwo Yuda Isikariyoti, wo mu bigishwa be, wari ugiye kumugambanira, avuze ati 5 «Nk’uriya mubavu wajyaga kugurwa amadenari magana atatu, agahabwa abakene, upfuye iki?» 6 Ibyo ariko ntiyabivugiraga ko yari ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura; n’ubundi ni we wari umubitsi, akajya yiha ku byo bamubikije. 7 Nuko Yezu aravuga ati «Nimumwihorere, kuko uwo mubavu ubikiwe umunsi wo kunshyingura mu mva. 8 Abakene bo muzabahorana, ariko jye ntimuzamporana igihe cyose.» 9 Nuko imbaga nyamwinshi y’Abayahudi iza kumenya ko Yezu yari aho ngaho; ni bwo baje, ariko batazanywe na Yezu gusa, ahubwo bashaka no kubona Lazaro yari yarazuye mu bapfuye. 10 Nyamara abatware b’abaherezabitambo bajya inama yo kwica na Lazaro, 11 kuko yatumaga abayahudi babacikaho bakemera Yezu.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu

 SHALOM. KOMERA!
Hagarara wemye urangamire Imana.
Ntukayibure kandi ntukayihemukire.
Ibikugusha ni byinshi.
Imitego ni myinshi.
Inzira nziza ntibura za kidobya.
N’ubundi nta kiza kitavuna. Uko kivuna ariko ni ko kigaragaza agaciro kacyo.
Ntuzagarukire mu nzira utageze ku ntego.
Ubuzima butarimo Imana bupfa ubusa.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(13/4/2025)
 SHALOM. NTAZASAKUZA!
Si ngombwa ko ukora neza avuza induru kuko aba azi uwo akorera. Iyo wiyemeje gukora ibyiza ntawe ubasha kugutangira kuko imbaraga z’ineza zisumba kure iz’inabi. Niyo mpamvu abantu bakubona nk’uwataye umutwe kuko ibyo bagukorera byose urabisumba ukabitegeka.
Ntukareke ubutumwa wiyemeje ngo ni uko uhuye n’inzitizi.
Humuriza abagowe.
Bwira abihebye urukundo.
Shakashaka abigunze.
Hagurutsa abarwayi.
Vugisha abo wari warasibye.
Ifurize ibyiza ababikwimye.
Ibyo ni ibyemezo bigaragaza inzira y’ubutungane.
Ntugacogore.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 14/4/2025
Iz 42, 1-7
Zab 26
Yh 12, 1-11
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top