Amasomo yo kuwa Gatatu mutagatifu
Amasomo yo kuwa Gatatu mutagatifu
Isomo rya mbere : Izayi 50, 4-9a
4Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. 5Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira ndetse sinatezuka. 6Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso. 7Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro. 8None se ko undenganura ari hafi, ni nde watinyuka kumburanya? Naze tujyane imbere y’umucamanza! Ni nde uzanshinja mu rubanza? Ngaho niyigaragaze maze anyegere ! 9aNi byo rwose, Nyagasani Uhoraho arantabara; ni nde rero wanshinja icyaha?
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Kuzirikana : Zab 69 (68), 8-10, 21-22, 31.33-34
Inyik/ Mana yanjye, wowe Nyir’ubuntu budashira,
undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.
Niyumanganya ibitutsi ku mpamvu yawe,
nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro;
nahindutse umunyamahanga mu bavandimwe,
mba n’intamenyekana muri bene mama.
Ni koko, ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya,
n’ibyo bagutuka ni jye bishengura.
Ibitutsi byambihije umutima bimviramo no kurwara,
ntegereza uwangoboka ndaheba,
nshaka uwampoza, sinamubona!
Ibiryo byanjye babiroshyemo uburozi,
inyota inyishe banyuhira indurwe.
Ubwo nzaririmba izina ryawe,
kandi ndyamamaze mu bisingizo.
Abiyoroshya nibabibona, bazishima bati
«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»
Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,
ntatererane abe bari ku ngoyi.
Ivanjili Ntagatifu : Matayo 26,14-25
Muri icyo gihe, 14umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, 15arababwira ati «Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?» Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza. 16Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga.
17Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, abigishwa baza kubaza Yezu bati «Aho ushaka ko tugutegurira ibyo kurya Pasika ni he?» 18Ati «Nimujye mu murwa kwa kanaka mumubwire muti ‘Umwigisha agutumyeho ngo: Igihe cyanjye kiregereje, ndashaka kurira Pasika iwawe ndi kumwe n’abigishwa banjye.’» 19Abigishwa babigenza uko Yezu yabategetse, maze bategura ibya Pasika. 20Bugorobye, Yezu ajya ku meza hamwe na ba Cumi na babiri. 21Nuko rero igihe bafungura, aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe agiye kungambanira.» 22Birabababaza cyane, batangira kumubaza umwe umwe bati «Mbese yaba ari jye, Nyagasani?» 23Arabasubiza ati «Uwo duhurije intoki ku mbehe, ni we ugiye kungambanira! 24Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!» 25Yuda umugambanyi na we aramubaza ati «Aho ntiyaba jye, Mwigisha?» Yezu ati «Urabyivugiye!»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. AHO UZAJYA HOSE!
Ukuboko kw’Imana ntiguteze kukurekura.
Haba mu mwijima ntuzaguherana.
Nugwa ntuzahera hasi.
Nuyoba uzagaruka mu nzira nziza.
Nunanirwa uzongera uhaguruke.
Nubabara uzahozwa.
Niwiheba uzahumurizwa.
Nuhemukirwa uzihangana.
Isezerano ukwiye kugendana ni uko utazigera ugenda wenyine.
Buri munsi Imana ikubwirana igishyika ngo witinya.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(15/4/2025)
SHALOM. IMBARAGA ZANJYE!
Ntabwo ziva mu butunzi.
Ntabwo ziva mu bihambaye.
Ntabwo ziva aho mvuka cyangwa ntuye.
Ntabwo ziva mu bigango.
Ziva mu Mana kuko ni yo negamira ngakomera.
Aho iri haba ituze mu nduru.
Haba urukundo n’iyo waba ukikijwe n’urwangano.
Haba amahoro asumba amahane.
Byaba ari igihombo gikabije ubayeho utagira ukwemera.
Ndabihamya ko kwemera Imana bitanga kubaho nyabyo. Ntuzabyibuze. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 16/4/2025
Iz 50, 4-9a
Zab 68
Mt 26, 14-25
Sr Immaculée Uwamariya