Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

April 12, 2025

 Amasomo ya Missa kuwa 6 w’icyumweru cya V cy’Igisibo

 Amasomo ya Missa kuwa 6 w’icyumweru cya V cy’Igisibo

Isomo rya mbere : Ezekiyeli 37, 21-28
_______
Ijambo ry’Uhoraho ringeraho riti 21«Uzabwire abantu bo mu muryango wawe uti ‘Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye gushaka Abayisraheli, mbavane mu mahanga bari barajyanywemo. Ngiye kubakorakoranya baturuke impande zose, maze mbagarure ku butaka bwabo. 22Nzabagira umuryango umwe mu gihugu no mu misozi ya Israheli, bazagira umwami umwe ubategeka bose, ubutazongera ukundi kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa se ibihugu bibiri. 23Ntibazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, ibiterashozi byabo ndetse n’ibicumuro byabo. Nzabakiza ubuhemu bagize, mbasukure bazabe umuryango wanjye, nanjye mbe Imana yabo. 24Umugaragu wanjye Dawudi azababera umwami; bazagire umushumba umwe, bubahirize amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye kandi babikurikize. 25bazatura igihugu nahaye Yakobo umugaragu wanjye, igihugu abakurambere banyu bari batuyemo. Bazagituramo bo ubwabo n’abana babo ndetse n’abuzukuru babo ubuziraherezo; umugaragu wanjye Dawudi azababere umwami iteka ryose. 26Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro, rizababere isezerano rihoraho. Nzabatuza, mbagwize kandi nshinge Ingoro yanjye rwagati muri bo ubuziraherezo. 27Nzatura muri bo mbabere Imana, na bo bambere umuryango. 28Bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho utagatifuza Israheli, igihe Ingoro yanjye izaba iri rwagati muri bo ubuziraherezo.’»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Kuzirikana : Yeremiya 31,10,11-12ab,13
______
Inyik/ Uhoraho araturinda, nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.

Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho,
muryamamaze mu ntara za kure mugira muti
«Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije,
azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.»

 

Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira,
kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.
Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni,
bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho.

 

Ubwo inkumi zizabyina zidagadure,
Kimwe n’abasore n’abasaza.
Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze,
abagowe mbahe kwidagadura.

Ivanjili Ntagatifu : Yohani 11, 45-57
______
Lazaro amaze gusohoka mu mva, 45benshi mu Bayahudi bari baje kwa Mariya, bamaze kubona ibyo Yezu akoze baramwemera. 46Abandi muri bo basanga Abafarizayi, babatekerereza ibyo Yezu yakoze. 47Nuko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bakoranya inama nkuru, baravuga bati «Turabigenza dute ko uriya muntu akomeza gukora ibitangaza byinshi? 48Nitumureka agakomeza kuriya bose bazamwemera, maze Abanyaroma baze badusenyere Ingoro kandi barimbure abaturage.» 49Umwe muri bo witwaga Kayifa, wari umuherezabitambo mukuru uwo mwaka, arababwira ati «Nta cyo mubyumvamo! 50Ntimubona ko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfa mu kigwi cy’imbaga, aho kugira ngo igihugu cyose kirimbuke!» 51Ibyo ntiyabivuze ku bwe; yabitewe no kuba umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka bimuha guhanura, avuga ko Yezu yari agiye gupfira rubanda. 52Bitari no gupfira rubanda gusa, ndetse no gukoranya abana b’Imana batatanye, akababumbira hamwe. 53Nuko guhera uwo munsi bashaka uko bamwicisha. 54Yezu na we ntiyongera kujya agaragara hagati y’Abayahudi, ahubwo ajya ahantu hafi y’ubutayu mu mugi witwa Efurayimu, agumayo kumwe n’abigishwa be.

55Icyo gihe Pasika y’Abayahudi yari yegereje; maze abantu bo mu misozi bajya i Yeruzalemu gukora imihango yo kwisukura, mbere ya Pasika. 56Bakomeza gushaka Yezu, maze uko bagahagaze mu Ngoro, bamwe bati « Kuba ataje mu munsi mukuru mubitekerezaho iki?» 57Koko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bari bategetse ko, nihagira umenya aho aherereye, ahavuga kugira ngo baze kumufata.

Iyo ni Ivanjiri Ntagatifu

 SHALOM. NJE KUGUHOZA!
Ibyago byawe ni byo byanjye.
Amarira yawe atemba ku maso hawe angera mu mutima.
Nturi wenyine.
Inkuta ntizizakubeshye kuko indoro y’urukundo irazahuranya.
Humura uko uhumetse ushimisha uwaguhanze akagira ati sinibeshye cya gihe nguha ubuzima.
Kandi n’abo utarebesha amaso barahari mu kwemera. Ubuzima bugira amabanga ahora mu mutima yacu. Ari urupfu ntiruyashyikira.
Ari ibigeragezo ntibiyashyikira.
Ari ibyahise ntibiyashyikira.
Ari ibizaza ntibiyashyikira.
Komeza wibereho kuko uri uwa Nyagasani.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(11/4/2025)
 SHALOM. NJE KUGUTABARA!
Uhoraho ubwe ariyiziye ngo akugukureho ikimwaro.
Mukingurire agukize.
Ntazanywe no kukwibutsa ibyakunaniye.
Ntazanywe no kuguhanira ibicumuro byawe.
Ntazanywe no kugucira urubanza.
Azanywe no kugusendereza amahoro ye.
Ibikomere byawe ntibugutere ubwoba kuko abifitiye umuti.
Ntukangwe n’ibyagukanze kuko byo byaraheze.
Ububasha bugutwikiriye ni umuriro utwika ibukubuza kwinyagambura byose. Humura ibizaza uteganirijwe bizarusha imbaraga ibyakugoye.
Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 12/4/2025
Ezk 37, 21-28
Yeremiya 31
Yh 11, 45-57
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top