Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa kane w’icyumweru cya III gisanzwe, Umwaka C
January 30, 2025

Amasomo yo kuwa kane w’icyumweru cya III gisanzwe, Umwaka C

Preacher:

SHALOM. IKIRUTA!
Burya ubuzima bwa buri munsi bugizwe no guhitamo.
Abandi bazi ibyabo. Ntukibagirwe ko ari wowe wa mbere Uzi ibyawe kandi ugomba ukubiharanira.
Hari abahabwa ibyiza bikabapfira ubusa.
Hari abarangara ibyiza bikabacaho.
Hari abiberaho batazi ko binabaho.
Kanguka uharanire kujya imbere kandi uhitemo ibyiza bisumba ibindi.
Ntukishimire ibiciriritse kandi uri umuntu w’agaciro.
Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(29/1/2025)


SHALOM. UKWEMERA GUHAMYE!
Ntukavangavange ukwemera n’ubupagani.
Iyemeze kandi ntugasubire inyuma mu gukorera ijuru.
Waracunguwe kandi ufite umucunguzi uhora akwitaho.
Iyi si kuyibamo ni ukwitonda kuko hari benshi basengaga barabireka abandi babisuzugura bataranabikora.
Menya ibikureba ukomeze urugendo.
Hari umunsi buri wese azabazwa ibye maze wazaba warakoze neza ukabishimirwa.
Ntukarekure byoroshye ibyo wemera.
Nyagasani akube hafi kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 30/1/2025
Heb 10, 19-25
Zab 23
Mk 4, 21-25
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top