Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya III gisanzwe, Umwaka C
January 29, 2025

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya III gisanzwe, Umwaka C

Preacher:

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi(Heb 10, 11-18).

Bavandimwe, mu Isezerano rya kera 11igihe umuherezabitambo wese ahora ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha, 12Kristu We, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo», 13akaba kuva ubwo ategereje ko «abanzi be bahindurwamo akabaho ko mu nsi y’ibirenge bye.» 14Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi, yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. 15Ni na byo kandi Roho Mutagatifu ubwe atwemeza. Kuko amaze kuvuga ati 16«Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y’iyo minsi.» Nyagasani yaratangaje ati «Nzashyira amategeko yanjye mu mutima wabo, maze nzayandike no mu bwenge bwabo. 17Sinzongera kwibuka ibyaha byabo.» 18Bityo rero ahari ibabarirwa, ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 110(109), 1, 2, 3, 4.

Inyikirizo: Uri umuherezabitambo iteka ryose: Kristu na Nyagasani.

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye ati
«Icara iburyo bwanjye,
kugeza igihe abanzi bawe,
mbagira umusego w’ibirenge byawe!»

Inkoni yawe y’ubutegetsi yuje ububasha,
Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:
«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!»

Wahawe ubutware kuva ukivuka,
wimikirwa ku misozi mitagatifu:
«Mbese nk’urume rutonda mu museke,
uko ni ko nakwibyariye!»

Uhoraho yarabirahiriye,
kandi ntazisubiraho na gato,
ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,
ku buryo bwa Malekisedeki.»

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI.

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu:
hahirwa uryakira maze rikera imbuto nyinshi!

Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 4, 1-20).

Muri icyo gihe, 1 Yezu arongera atangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi cyane bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato mu nyanja, naho abantu bose bari imusozi ku nkombe y’inyanja. 2Yabigishaga byinshi avugira mu migani, maze mu nyigisho ze akababwira ati 3«Nimutege amatwi Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. 4Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5Izindi zigwa mu rubuye ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; 6izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi. 7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura arazipfukirana, nuko ntizagira icyo zera. 8Naho izindi zose zigwa mu gitaka cyiza, zo zirakura ziragara, zera imbuto, imwe ikera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.» 9Nuko Yezu aravuga ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve! »
10Igihe bari basigaye bonyine, ba cumi na babiri n’abandi bari kumwe na we, bamusiganuza iby’ imigani. 11Arababwira ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’lngoma y’lmana, naho bariya bo hanze byose bibabera urujijo, 12”ku buryo bitegereza ariko ntibabone, bakumva ariko ntibasobanukirwe, kugira ngo badahinduka bagakizwa.”». 13Nuko yungamo ati «Nta bwo mwumva uwo mugani! Ubwo se iyindi migani yose muzayumva mute? 14Umubibyi, ni Ijambo ry’Imana abiba. 15Hari rero abari iruhande rw’inzira aho iryo Jambo ribibwa. Bamara kuryumva ako kanya Sekibi akaza, akabakuramo iryo jambo ryababibwemo. 16Abandi ni abakirira imbuto nko mu rubuye; iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo, 17ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa. 18Abandi ni abakirira imbuto nko mu mahwa: bumva ljambo, 19ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo ntiryere imbuto na busa. 20Naho abakirira imbuto nko mu gitaka cyiza, ni abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. TERA INTAMBWE!

Ubuzima ni ugutambuka.

Wareba inyuma ukahajya ugiye kuhigira.

Uko uriho uyu munsi bitanga icyerekezo cy’ejo hazaza.

Ibyiza ugenda ubisanga imbere.

Iyo ubisize inyuma uba uhushije.

Menya kwambuka udasitaye cyangwa udahutaje.

Ibihe byose bigira amasomo yabyo jya ubitega amatwi.

Imana muri kumwe kuko iby’umuntu byose ibiha agaciro.

Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.

Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.

Urakabaho.

Sr Immaculée Uwamariya 

(28/1/2025)


SHALOM. YATSINZE ICYAHA!
Uwakurihiye umwenda wose w’ibyaha byawe yaragusukuye.
Uwo ni Kristu wituye ngo ubeho.
Yarababaye ngo wowe wishime.
Yarahemukiwe ngo ukunde ubeho.
Ntacyo atakoze ngo ubone umukiro.
Ariko se waramwakiriye?
Umuntu akunda kunangira.
Hari n’uwemera ariko akavanga amasaka n’amasakramentu!
Wameshe kamwe ukiyemeza inzira y’ubutungane.
Ntuzashavuze Kristu wakumeneye amaraso. Murangamire kandi umurutishe byose.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 29/1/2025
Heb 10, 11-18
Zab 109
Mk 4, 1-20
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top