Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya III gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.
January 27, 2025

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya III gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.

Preacher:

Amasomo:
Heb 9,15.24-28
Zab 98(97)
Mk 3,22-30

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 9, 15.24-28)

Bavandimwe, 15Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe. 24Koko Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu Ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’Imana. 25Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. 26Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri yahingutse rimwe rizima, ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. 27Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, 28ni na ko Kristu yatuwe ho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI: Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3cd-4, 5-6

Inyik/ Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya
kuko yakoze ibintu by’ agatangaza!

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza
Indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi,
Yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,
ku nanga no mu majwi y’indirimbo;
mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda,
nimusingize Umwami, Uhoraho.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: 2 Tim 1, 10

Alleluya Alleluya.
Yezu Kristu, Umukiza wacu yatsinze urupfu,
maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 3, 22-30)

Muri icyo gihe, 22abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravugaga ngo«Yahanzweho na Belizebuli!», kandi ngo «Umutware wa roho mbi ni we yirukanisha roho mbi!» 23Nuko (Yezu) abakoranyiriza iruhande rwe, ababwirira mu migani ati «Sekibi yabasha ate kwiyirukana? 24lngoma yibyayemo amahari ntishobora gukomera. 25N’umuryango wabyaye amahari, na wo ntushobora gukomera. 26Niba rero Sekibi yirwanya akicamo ibice, ntaba agikomeye, ake kaba kashobotse! 27Kandi nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo asahure ibintu bye, atabanje kuboha uwo munyamaboko, hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye. 28Ndababwira ukuri, abana b’abantu bazakizwa ibyaha byose bakoze, ndetse n’ibitutsi batutse Imana. 29Nyamara uzaba yaratutse Roho Mutagatifu, nta bwo azagirirwa imbabazi bibaho; ahubwo azashinjwa igicumuro cye iteka.» 30Yezu yababwiye ibyo abitewe n’uko bavugaga ngo «Yahanzweho na roho mbi.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. KUZWA YEZU!

Ni iki nakwitura ko ntacyo mfite utampaye?

Ni ikihe gisingizo natura ngo ngushime ko ibyo unkorera birenga ubwenge bwanjye!

Ngwino umfashe dutarake tubyine kuko twasuwe n’ijuru none inkuru nziza y’uko twacunguwe ikaba yakwiriye isi yose.

Ubuzima ni bube indirimbo ihoraho itangariza bose ubuntu wagiriwe.

Ririmbira Imana kandi uzahore uyishimira.

Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.

Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.

Urakabaho.

Sr Immaculée Uwamariya 

(26/2/2025)


SHALOM. IGITAMBO GIKWIYE!
Ntugahangayike ngo urwane n’ibyaha byawe nk’aho udafite umucunguzi. Ubu nta rubanza rukikuriho kuko Kristu yakurihiye umwenda wose.
Bimenye rero urekure byose kandi uherukire aho gucumura.
Byaba bibabaje wigumiye mu byaha ukumva ntacyo bigutwaye.
Burya ntawe udakosa ariko iyo uhisemo kubaho ukosa iteka uba ubuze ubwenge.
Umukiro ntugurwa ariko umuntu agomba kugira icyo akora ngo awakire.
Ntuzasuzugure igitambo cya Kristu kuko niho byose bitangirira. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 27/1/2025
Heb 9, 15. 24-28
Zab 97
Mk 3, 22-30
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top