Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya III gisanzwe, Umwaka C
January 31, 2025

Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya III gisanzwe, Umwaka C

Preacher:

SHALOM.. NTACYO UZABURA!
Nubana n’Imana uzahorana umugisha.
Ntiwitiranye guhorana umugisha no kuba wagira ikigeragezo.
Iyo wemera n’ingorane zinyuramo umugisha.
Burya kandi ubayeho utagira ikibazo waba utuzuye.
Uyu munsi ni byiza Ejo ingorane zirahari. Iyo rero umenye uko witwara mu bikugeraho byose nibwo bagira bati uyu muntu ntasanzwe.
Inyigisho z’ubuzima ntizijya zirangira.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(30/1/2025)


SHALOM. UKO WATANGIYE!
Reba inyuma wiyibutse ya minsi ukibona urumuri.
Watinyaga icyaha.
Watinyaga ubuhemu.
Watinyaga umwijima. Ubu rero ugiye kwicwa n’akamenyero.
Byose wumva ubizi kandi ubisobanukiwe.
Wirinde kuko hagwa uwari uhagaze.
Ntushobora kubaho mu butungane utabaye maso.
Komera mu nzira za Nyagasani.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 31/1/2025
Heb 10, 32-39
Zab 36
Mk 4, 26-34
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top