Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo ya Missa yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya III gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.
February 1, 2025

Amasomo ya Missa yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya III gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.

Preacher:

Amasomo:
Heb 11, 1-2.8-19
Zab// Lk 1
Mk 4, 35-41

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 11, 1-2.8-19)

Bavandimwe,

1 ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara.

2 Ukwemera ni ko kwahesheje abakera gushimwa n’Imana.

8 Ukwemera kwatumye Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari agiye guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya.

9 Ukwemera kwatumye atura nk’umushyitsi mu gihugu yasezeranijwe, acumbika mu ihema hamwe na Izaki na Yakobo, ari bo basangiye amasezerano.

10 Abrahamu uwo yari ategereje umurwa wubatse ku kibanza gikomeye, watekerejwe kandi ukubakwa n’Imana ubwayo.

11 Ukwemera kwatumye na Sara wari ugeze mu zabukuru, ahabwa ubushobozi bwo gusama inda, kuko yari yizeye ubudahemuka bw’Uwabagiriye amasezerano.

12 Ni na yo mpamvu umuntu umwe, ndetse wari wegereje urupfu, yakomotsweho n’imbaga ingana n’inyenyeri zo mu kirere kandi itabarika nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.

13 Abo bose bapfanye ukwemera, na none bataragera ku byiza basezeranijwe ariko basa n’ababirabukwa, babiramukiriza kure, bahamya ko ari abagenzi n’abashyitsi kuri iyi si.

14 Abavuga batyo bagaragaza rwose ko bari mu gushakashaka igihugu cy’iwabo nyakuri;

15 kuko iya baza kuba bakumbuye icyo baturutsemo, bari bagifite umwanya uhagije wo gusubirayo.

16 Mu by’ukuri bari barangamiye ikindi gihugu cyiza, ari cyo iwabo ho mu ijuru. Ni na yo mpamvu Imana itagira ipfunwe ryo kwitwa Imana yabo, kuko ari Yo yabateguriye umurwa.

17 Ukwemera kwatumye mu gihe cy’igeragezwa, Abrahamu atura Izaki ho igitambo; atura umwana we w’ikinege kandi yari yarahawe amasezerano,

18 abwirwa ati «Izaki ni we uzaguhesha urubyaro ruzakwitirirwa.»

19 Yiyemezaga ko Imana ishobora no kuzura uwapfuye, bituma asubizwa umwana we, biba amarenga y’ibizaza.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI/ (Lk.1, 69-70, 71-72, 73-75)

INDIRIMBO

Inyik/ Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli,
kuko yasuye umuryango we.

Yatugoboreye ububasha budukiza
Mu nzu ya Dawudi umugaragu we,
nk’uko abahanuzi be batagatifu,
bari barabitumenyesheje kuva kera:

Ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.
Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu,
maze yibuka isezerano rye ritagatifu;

Ya ndahiro yarahiriye Abrahamu umubyeyi wacu,
avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,
azaduha kumukorera nta cyo twikanga,
turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,
iminsi yose y’ukubaho kwacu.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 29 (28), 3

Alleluya Alleluya.
Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’amazi,
Uhoraho ahindiye hejuru y’amazi magari.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 4, 35-41)

Uwo munsi wose Yezu yari yabwiye rubanda mu migani. 

35 Umugoroba ukubye, abwira abigishwa be ati« Twambuke dufate hakurya.»

36 Nuko basiga rubanda aho, bamujyana muri bwa bwato yahozemo, andi mato aramukurikira.

37 Ni bwo haje umuhengeri mwinshi, maze imivumba irenga ubwato butangira gusendera.

38 Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati

39 «Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?» Nuko arakanguka, akangara umuyaga abwira inyanja ati«Ceceka! Tuza! » Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba ryose.

40 Hanyuma arababwira ati «Icyabateye ubwo bwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?»

41 Bagira ubwoba bwinshi, barabazanya bati «Uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. IGISHA INEZA!
Abo ushinzwe uzabatoze ineza.
Abo ubyaye uzabatoze ineza.
Abo ukunda uzabatoze ineza.
Abagukunda uzabatoze ineza.
Abakwanga nabo uzabatoze ineza.
Waba urushije iki abagiranabi kandi ukora nk’ibyo bakora?
Umutima uganjemo ineza utura mu mahoro.
Ayo kandi si ayo wiha ahubwo uyahabwa n’uyatanga ari we Nyagasani.
Akugire umugabuzi w’amahoro ye kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(31/1/2025)


SHALOM. IBYO TWIZEYE!
Ntabwo uwemera ashingira ku bigaragara gusa kuko ibitaboneka nibyo byinshi.
Kugenda uzi aho ujya ntako bisa.
Noneho iyo uzi uwo ukorera bikaba agahebuzo.
Niyo mpamvu tudacika intege kuko twaremeye niduha gutwaza.
Uwo twemeye kandi ni indahemuka.
Ntawe basa cyangwa banganya ububasha.
Ntawe umuhisha cyangwa ngo amubeshye.
Ntawe umusumbya urukundo n’impuhwe.
Urahirwa niba wemera Kristu kuko ibyiza byose biri muri we.
Naharirwe ikuzo.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 1/2/2025
Heb 11, 1-2.8-19
Lk 1
Mk 4, 35-41
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top