Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa 03 Gashyantare 2025
February 3, 2025

Amasomo yo kuwa 03 Gashyantare 2025

Preacher:

SHALOM. AKIRA AMAHORO!
Ntuzashake amahoro y’abantu cyangwa ibintu.
Amahoro nyayo atangwa aturuka mu ijuru.
Ntaho wayagura
Ntacyo wayagurana
Ntaho wayatira
Ntawayaha utayifitemo
Ninayo mpamvu iyo uyahawe aba atari ayawe gusa ahubwo uba ugomba kuyasangira n’uwo muhuye wese.
Burya amahoro ni Imana ubwayo. Iyagusendereze kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(2/2/2025)


SHALOM. UBUBASHA BW’UKWEMERA!
Ubona ibintu bikoreka utazi uko byagenze. Usarura aho utabibye kandi ukumva biguhagije!
Hari abakora neza bahora bateze ibiganza basenga ngo isi igire amahoro.
Hari abasengera abarwayi bakanabageraho.
Hari abitangira abakene bakababeshaho.
Hari abagera ku mfungwa bakabahumuriza.
Hari abasura abakambwe bakabasusurutsa.
Hari abakora ibikorwa biherekejwe n’urukundo kuko bafite ukwemera.
Wowe se ukora iki?
Ni nde wabona ukwemera kwawe akubonye ubaho?
N’ubwo Imana itagaragara ikeneye ko uyigaragaza mu buryo ubaho. Ntukayisebye.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 3/2/2024
Heb 11, 32-40
Zab 30
Mk 5, 1-20
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top