
Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya IV gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.
Amasomo:
Heb 12, 1-4
Zab 22 (21)
Mk 5, 21-43
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 12,1-4)
Bavandimwe,
1 nubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe,
2 duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana.
3 Koko nimutekereze uwababajwe cyane n’abanyabyaha bari bamwibasiye, agira ngo imitima yanyu itazacogozwa n’ukwiheba. 4Ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo.
Iryo ni ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 22 (21),26-27,28.30, 31-32)
Inyik/ Abashakashaka Uhoraho bazamusingiza.
Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye mu
ikoraniro rigari;
imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye.
Abakene bazarya maze bahage,
abashakashaka Uhoraho bazamusingiza babwirana bati
«Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!»
Isi yose aho iva ikagera,
izabyibuka maze igarukire Uhoraho,
imiryango yose y’amahanga imupfukamire.
Abakomeye bose bo ku isi baramupfukamiye,
Ababereyeho kuzapfa bose bemeye kumugandukira.
Urubyaro rwabo ruzamukeza,
ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza;
ruzamamaza ubutungane bwe,
imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tim 1, 10)
Alleluya Alleluya.
Yezu Kristu, Umukiza wacu yatsinze urupfu,
maze atangaza ubugingo abigirishije lnkuru Nziza.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 5,21-43)
Muri icyo gihe,
21 Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja.
22 Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu apfukama imbere ye,
23 amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino umuramburireho ibiganza akire, abeho.»
24 Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira; kimubyiganaho.
25Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri.
26 Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi.
27 Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu.
28 Yaribwiraga ati«Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira.»
29 Akiyikoraho isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye.
30 Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati «Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?»
31 Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ninde unkozeho?»
32 Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo.
33 Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose.
34 Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.»
35 Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?»
36 Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati«Witinya! Upfa kwemera gusa!»
37 Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo.
38 Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo.
39 Ngo yinjire, arababwira ati «Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.»
40 Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari.
41 Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!»
42 Ako kanya umukobwa arahaguruka atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. 43Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. WABA INTWARI!
Ntabwo ababaye intwari bavutse bavuga ahubwo barabyize birakunda.
Wize ikiza wakimenya kandi ukagikora.
Umuntu wese yifitemo ubushobozi bwo kuba mwiza iyo afite ubushake.
Kimwe ni uko hari uwiga ikibi akagikora.
Wowe rero menya ko no mu kwemera kwawe ukeneye ubutwari. Gusa ikiza ni uko utanabwiha. Hari Imana ikureba ikakureberera maze ikakuzuza ubuhanga bwayo. Kingura umutima wawe wakire ingabire zayo.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(3/2/2025)
SHALOM. ZA NTWARI!
Hari abitangiye inkuru nziza ngo ube uri mu mwanya urimo uyu munsi.
Hari abatanze ubuzima bwabo ngo winyagambure.
Niyo mpamvu ukwiye gushima kuko umuhanda unyuramo w’ubuzima si wowe wawuharuye.
Ibyo bikwibutse ko nawe hari icyo ukwiye gusigira abakuri inyuma bakazashimishwa no gusarura imbuto nziza wabibye.
Ntubibe amahwa azabahanda.
Ntubarage umuruho uzabananiza.
Ibyakunaniye ihutire kubikemura utazasigira abawe umutwaro utakojeheho intoki.
Ubutwari ntibwizanira umuntu ahubwo arabuharanira.
Imana ibuguhe kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 4/2/2025
Heb 12, 1-4
Zab 21
Mk 5, 21-43
Sr Immaculée Uwamariya