
Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya IV gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.
SHALOM. BIGISHOBOKA!
Hari igihe uzashaka gusubiza inyuma ibihe byange.
Hari igihe uzifuza gukora neza byange.
Hari igihe uzifuza amahirwe watakaje byange.
Niyo mpamvu uyu munsi ugomba kuwuha agaciro kandi ugakora ikiza ukigishoboye.
Hari aho ibintu bitagucisha.
Hari aho abantu batakugeza.
Imana yonyine ikwiye kwizerwa kuko iguhoranira imigambi myiza.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(4/2/2025)
SHALOM. UGIRA IMANA!
Amahirwe y’umuntu ni ukugira umucyaha. Wayoba akakugarura.
Wakora ikibi akakugaya.
Wasubira inyuma akakubwiza ukuri.
Muri iyi si hari inshuti ufite zitagize icyo zikumariye.
Zikureba ucumura zikicecekera.
Zikakugaya utumva.
Zikuvuga mu bandi.
Zigutinya kubera inyungu zugutezeho.
Zigendana nawe zigutanisha.
Zigukunda kuko musangira ibyawe.
Maze rero nkubwire Imana si uko imeze. Ikubwiza ukuri ubundi ukagukoresha icyo ushaka. Ntukayitere umugongo kuko ni yo mubyeyi usumba bose. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 5/2/2025
Heb 12, 4-7.11-15
Zab 102
Mk 6, 1-6
Sr Immaculée Uwamariya