Amasomo yo kuwa kabiri w’icyumweru cya XXXI Gisanzwe, imyaka y’imbangikane.
Amasomo:
Fil 2, 5-11
Zab 22 (21)
Lk 14, 15-24
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi (Fil 2, 5-11)
Bavandimwe,
5 nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe:
6 N’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo.
7 Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu,
8 yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba.
9 Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose,
10 kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu,
11 kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 22 (21), 26-27ab, 28-29, 31-32)
Inyik/ Yezu Kristu ni We Nyagasani: nibiheshe Imana Se ikuzo.
Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye mu ikoraniro rigari;
imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye.
Abakene bazarya maze bahage,
abashakashaka Uhoraho bazamusingiza.
Isi yose aho iva ikagera, izabyibuka maze igarukire Uhoraho,
imiryango yose y’amahanga imupfukamire;
kuko ubwami ari ubw’Uhoraho,
akaba ari we ugenga amahanga.
Urubyaro rwabo ruzamukeza,
ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza;
ruzamamaza ubutungane bwe,
imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 13,29)
Alleluya Alleluya.
Guhera iburasirazuba kugeza iburengerazuba,
Imana iduhamagarira gukikiza ameza mu isangira ry’Ingoma yayo.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 14, 15-24)
Muri icyo gihe, Yezu yari ku meza mu nzu y’umwe mu batware b’Abafarizayi.
15 Umwe mu bo basangiraga ngo yumve amagambo ya Yezu, aramubwira ati “Hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana!”
16 Nuko aramusubiza ati “Umuntu yateguye ibirori bikomeye, maze atumira abantu benshi ngo basangire.
17 Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we kubwira abatumiwe ngo ‘Nimuze, byose byatunganye.’
18 Nuko bose batangira gushaka impamvu zo kubyangira. Uwa mbere aramubwira ati ‘Naguze umurima ngomba kujya kuwureba; umbabarire ntundenganye.’
19 Undi na we ati ‘Naguze ibimasa cumi byo guhingisha, ubu ngiye kubigerageza; umbabarire ntundenganye.’
20 Naho undi ati ‘Narongoye, none simbonye uko nza.’
21 Umugaragu agarutse abitekerereza shebuja. Nyir’urugo arabisha, abwira umugaragu we ati ‘Ihute, ujye mu materaniro no mu mayira y’umugi maze uzane abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira.’
22 Umugaragu agaruka avuga ati ‘Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.’
23 Nyir’urugo abwira umugaragu we ati ‘Ongera ujye mu mayira yo mu cyaro no mu mihora, maze uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure.
24 Koko mbibabwire: nta n’umwe mu bari batumiwe uzakora ku biryo byanjye.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. VUGA NEZA!
Hari abantu bavuga umuriro ukaka.
Uhuye na bo arakangarana.
Suzuma imvugo yawe.
Ntabwo abantu bakubaha kubera uburyo uvuga.
Erega no kukubaha kuko uri gica ntacyo bimaze.
Ntukigire inyamanswa rero kuko ntacyo wungukira mu kuvuga nabi.
Kwitsinda ni imwe mu ntiwaro zituma urukundo rukura. Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(4/11/2024)
SHALOM. BAHO NKA YEZU!
Imyitwarire yawe ige isobanura ukwemera kwawe.
Ari ingendo, ari imvugo, ari ibikorwa byose bigufashe gushaka ijuru.
Hari igihe ubona umuntu ukamusitaraho kuko ibyo avuga n’ibyo akora ntacyo bipfana.
Ukwemera ntawe ukubika mu rugo ngo yigendere agusize.
Nta n’ugufata yabishatse atabishaka akakureka.
Ubukristu ni ubuzima kandi n’ubuzima bukamurikirwa n’ubukristu.
Ntukabitandukanye. Imana ibigufashemo kandi umugisha wayo uguhoreho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 5/11/2024
Fil 2, 5-11
Zab 21
Lk 14, 15-24
Sr Immaculée Uwamariya