Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya XXXI Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Amasomo:
Fil 2, 12-18
Zab 27 (26)
Lk 14, 25-33
ISOMO RYA MBERE
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi (Fil 2, 12-18)
12 Nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze kandi murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa,
13 kuko Imana ari Yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha.
14 Mukore byose mutinuba kandi mutagingimiranya,
15 kugira ngo mube indakemwa n’indahinyuka, mube n’abana b’Imana bazira inenge rwagati mu bantu b’indyarya kandi bararutse, bakamurika muri bo nk’inyenyeri mu kirere,
16 kubera iryo jambo ry’ubugingo mwifitemo. Bityo ku munsi wa Kristu, bizambere ikuzo kuba ntarirukiye ubusa kandi ntaravunikiye ubusa.
17 Kandi n’aho byaba ngombwa ko mena amaraso yanjye, akamishwa ku gitambo no ku ituro ry’ukwemera kwanyu byanshimisha, kandi nasangira namwe mwese ibyo byishimo.
18 Bityo namwe nimwishime, kandi muhimbarwe hamwe nanjye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI (Zab 27 (26), 1, 4, 13-14)
Inyik/ Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.
Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye,
kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,
kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.
Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’abazima.
Ihangane, wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima, ube intwari!
Rwose wiringire Uhoraho!
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Pet 4, 14)
Alleluya Alleluya.
Muzishime nibabtuka babaziza izina rya Kristu,
kuko Roho w’Imana azaba ari kumwe namwe.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 14, 25-33)
25 Icyo gihe, Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira arababwira ati
26 “Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
27 Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
28 Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza?
29 Aba yanga ko yatangira kubaka agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo
30 “Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza!”
31 Cyangwa se ni nde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko niba afite ingabo ibihumbi cumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri?
32 Abonye bitamushobokeye yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro. 33Nuko rero utazahara ibyo atunze byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Uragasingizwa Kristu
SHALOM. UYU MUNSI!
Kubaho ni uyu munsi. Bihitemo kandi uhitemo neza.
Mu buzima hahora byinshi binyura imbere yacu.
Tandukanya ikiza n’ikibi ahasigaye ugaragaze amahitamo yawe.
Ibyo uhisemo abandi barabikubahira. Nunanirwa guhitamo hari abandi bazaguhitiramo bakujyane aho bashaka.
Gusa iyo ugiye mu ruhu rw’abandi ibikunaniye ubyicuza bitagishobotse.
Ba wowe kandi ukore ibyiza igihe cyose.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(5/11/2024)
SHALOM. IRINDE KWINUBA!
Burya gukora ikintu uherekejwe n’umutima mubi ntacyo bimaze.
Amagambo menshi atuma udakora neza. Noneho rero iyo ari mabi arakumunga kandi agatuma udatera intambwe.
Kora ibyo ushinzwe wishimye kandi ibitagenze neza ubibwire ko ejo nizatungana.
Kuba indakemwa biraharanirwa.
Imana ibiguhe kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 6/11/2024
Fil 2, 12-18
Zab 26
Lk 14, 25-33
Sr Immaculée Uwamariya