Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya XXXI gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
November 7, 2024

Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya XXXI gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
Fil 3,3-8
Zab105 (104)
Lk 15,1-10

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi (Fil 3, 3-8)

Bavandimwe,

3 ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.

4 Icyakora jyewe ubwanjye simbuze impamvu zo kwiringira iby’umubiri, ndetse nzirusha uwo ari we wese wabyiringira:

5 jyewe wagenywe ku munsi wa munani, nkaba uwo mu muryango wa Israheli no mu nzu ya Benyamini, Umuhebureyi ukomoka ku Bahebureyi, n’Umufarizayi mu byerekeye Amategeko!

6 Ku byerekeye umwete, natoteje Kiliziya; naho ku byerekeye ubutungane bukeshwa amategeko, simpinyuka;

7 ariko ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo kubera Kristu.

8 Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranyije n’icyiza gisumba byose, ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 105 (104), 2-3, 4.6, 5.7)

Inyik/ Nimuhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho.

Nimuririmbire Uhoraho, mumucurangire,
nimuzirikane ibitangaza yakoze;
nimwishimire izina rye ritagatifu:
muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,
mushakashake uruhanga rwe ubudahwema;
mwebwe nkomoko ya Abrahamu, umugaragu we,
bahungu ba Yakobo, abatoni be!

Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,
ibitangaza yakoze n’amatangazo yivugiye.
Ni we Uhoraho Imana yacu,
umugenga w’isi yose.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 19, 10)

Alleluya Alleluya.
Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (lk 15, 1-10)

Muri icyo gihe,

1 abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose bashaka kumwumva.

2 Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta bavuga bati “Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!”

3 Nuko Yezu abacira uyu mugani ati

4 “Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye?

5 Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye.

6 Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati “Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!”

7 Ndabibabwiye: nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho.

8 “Cyangwa se ni nde mugore wagira ibiceri cumi, kimwe cyatakara ntacane itara ngo akubure inzu, ashakashake kugeza igihe akiboneye ?9Iyo amaze kukibona akoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati “Nimuze twishimane, kuko nabonye igiceri cyanjye nari natakaje!” 10Ndabibabwiye: nguko uko abamalayika b’Imana bazishima kubera umunyabyaha umwe wisubiyeho.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. MU NZIRA!
Ubuzima ni inzira ubona aho utangiriye ariko utabona aho ujya.
Gusa kwizera kurema inzira.
Ntiwahagarara kuko utabona byose. Genda uzasobanukirwa uko utera intambwe.
Umenye byose ukabicengera ntiwaba ukiri umuntu.
Tinyuka ubuzima kandi umenyeko utari wenyine.
Uterwe inbaraga ni uko utari wenyine. Inzira unyuramo hari abayibanjemo kandi hari n’abazagukurikira. Ntuzagire uwo uroha mu mwobo w’inzira mbi. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(6/10/2024


SHALOM. NTUKIRINGIRE UMUBIRI!
Utazi ubwenge acumuzwa n’umubiri we.
Hari abawucuruza ku kiguzi gito.
Hari abawitaho bakibagirwa roho zabo.
Hari abacuruza abandi babajyana mu ngeso mbi.
Hari abawiringira nk’aho utazabora.
Hari abawiratana nk’aho bawihaye.
Tega amatwi. Umubiri n’ubwo ari uwawe ntabwo ari ikimpoteri ujugunyamo imyanda. Oya oya!
Warawuhawe ngo ugufashe kugera ku butungane.
Ntuziratane rero ibidashinga ejo utazatahira ibyo.
Tinya Imana muri byose kuko izakubaza uko wabayeho.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 7/10/2024
Fil 3, 3-8
Zab 104
Lk 15, 1-10
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top