Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XXXI gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
November 8, 2024

Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XXXI gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

SHALOM. HORA USHIMA!
Burya umutima ugaya urakenesha.
Ntushobora kubaho ureba gusa ibitagenda ngo uzagere kure!
Jya uhera ku bigenda neza wishime.
Erega ibitagenze neza uyu munsi ejo bizagenda neza.
Ntuzi se ko amahirwe tugenda tuyasanga?
Ucitse intege rero ntayageraho.
Ntugasitare.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(7/11/2024)


SHALOM. IMANA MU BANTU!
Ubuzima bwarasesekaye kuko Imana itakicaye mu ijuru ahubwo yaje gutura muri twe.
Buri wese nategure umutima we.
Navanemo akavuyo atuzemo ibyiza.
Nazibukire ikibi yakire ikiza.
Niyiyuhagire areke kwiyanduza.
Amazi ava mu ijuru arahari kandi yoza umubiri n’umutima.
Uzatunga kandi utunganirwe.
Uzahirwa kandi ubibe hose amahoro.
Uzabaho kandi wuzure ineza.
Koko ubuzima Imana itanga buruzuye ndetse burasendereye.
Ikuyobore kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 9/11/2024
Ezk 47, 1-2.8-9.12
Zab 45
Yh 2, 13-22
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top